Besigye, yihaye kurahirira kuyobora Igihugu atambikanwa na Polisi

Dr Kizza besigye, yihaye kurahirira kuyobora Igihugu atatorewe atabwa muri yombi na Polisi ya Uganda.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 11 Gicurasi 2016, Dr Kizza Besigye watsinzwe amatora y’umukuru w’Igihugu Aheruka muri Uganda yihaye kurahirira kuyobora Igihugu cya Uganda atambikanwa na Polisi.

Dr Besigye, yakoze iyi ndahiro yo kuyobora Uganda mu gihe cy’Imyaka itanu iri imbere, iyi ndahiro yayigiriye imbere y’abanyamategeko na bamwe mubamushyigikiye, afashe bibiliya ndetse abikora afashe ibendera ry’Igihugu cya Uganda.

Mu ndahiro ye, Dr Besigye yagize ati:”Njyewe Kizza Besigye Kifefe ndahiriye Imana ishobora byose ko nzuza inshingano z’umukuru w’igihugu cya Uganda, ko nzarinda nkanubahiriza itegeko nshinga n’andi amategeko agenga Uganda, kandi nzaharanira guteza imbere imibere imibereho myiza y’abaturage ba Uganda, Mana uzabimfashemo. 

Dr Kizza Besigye.
Dr Kizza Besigye.

Besigye, ashinja Perezida Museveni hamwe n’ubutegetse bwe muri rusange ko aribo ba nyirabayazana y’ibibazo byugarije iki gihugu, abashinja kudashyira mubikorwa ugushaka kw’abaturage kuko ngo abaturage batoye Besigye hakemezwa Museveni.

Mugihe Museveni yitegura kurahirira kuyobora Uganda kuri uyu wa kane Taliki ya 12 Gicurasi 2016, besigye avuga ko indahiro yose Museveni yakora yo kuyobora Uganda yaba inyuranyije n’amategeko kuko ngo atatowe n’abaturage ba Uganda.

Gufungwa kwa Dr Kizza Besigye, benshi ntibikibatungura, ahubwo ngo iyo atafashwe n’inzego z’umutekano bibaza ko adahari ngo kuko gufungwa cyangwa gufatwa na Polisi bimaze kuba akamenyero kuriwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →