Umucuruzi Milimo Gaspard yaguye mubitaro muri Kenya

Milimo Gaspard, umwe mubanyemari uzwi cyane muri Kigali cyane nyabugogo nk’ahazwi nko “kwa Milimo” yapfuye.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 12 Gicurasi 2016, amakuru yakomeje gucicikana hirya no hino ko umucuruzi Milimo Gaspard yapfuye, uyu mucuruzi akaba yaguye mubitaro mu gihugu cya Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 11 Gicurasi 2016.

Milimo Gaspard, ni umucuruzi uzwi cyane mu bikorwa by’ubucuruzi, azwi cyane mu mujyi wa Kigali ariko by’umwihariko Nyabugogo dore ko ahafite inyubako z’ubucuruzi yanitiriwe, aha abantu bahazi nko kwa “Milimo”.

Milimo uyu yarushijeho kwamamara no kumenyekana ubwo uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mutsindashyaka Theoneste yamushoraga mu manza ashaka ko amazu ye y’ubucuruzi ya Nyabugogo asenywa ariko bikarangira mu nkiko Mirimo atsinze.

Milimo yari atuye mu karere ka Gasabo, bivugwa ko asize umugore n’abana4, benshi bahamya ko Milimo yagiriye neza benshi cyane abo yagiye afasha kuzamuka mubijyanye n’ubucuruzi bakavuga ko nubwo apfuye ngo izina rye ryiza rirasigaye.

Uyu munyemari Milimo, nubwo ibikorwa bye byinshi by’ubucuruzi byari bizwi ari iby’inyubako ze za nyabugogo, bivugwa ko yagiraga n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi hirya no hino harimo no hirya y’imbibi z’u Rwanda harimo no mugihugu cya Kenya ari nacyo gihugu yaguyemo.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →