Perezida Kagame ntakozwa ibyo gufata Perezida Bashir

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko nta mpamvu abona yo kubahiriza icyifuzo cya ICC cyo guta muriyombi Perezida Omal Al-Bashir.

Mu kiganiro umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yahaye itangazamakuru ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga yiga kubukungu (World Economic Forum on Africa) yavuze ko u Rwanda rutazafata Perezida Omal al-Bashir w’Igihugu cya Sudani.

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rudateganya gufata Perezida Bashir mu gihe yaba yitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) igomba kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2016.

Perezida Kagame yagize ati:”Abategura inama nibatumira Bashir, kandi ntekereza ko bazabikora kuko Sudani na yo iri mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe; icya mbere twaba dushingiye kuki, turi bande bavuga ngo ntugomba kuza hano. Ese byabaho kubera ko ICC yabivuze? Icyo ni ikindi kintu’’.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ahamya ko u Rwanda rwiteguye kuzakira kandi neza umuntu wese uzatumirwa n’abategura iyi nama ya AU igomba kubera i Kigali mu Rwanda.

Perezida paul Kagame, avuga ko u Rwanda rutarebwa n’ibintu bya ICC cyane ko ngo u Rwanda nta masezerano ashyiraho ICC rwashyizeho umukono.

Biteganijwe ko inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda muri Nyakanga Taliki ya 10 kugera 18 Nyakanga 2016.

Kubazi kandi bakemera Perezida Kagame, bahamya ko imvugo ye ari nayo ngiro, bityo ngo ICC icyifuzo cyo gufatira Bashir mu Rwanda ngo yazategerereza ahandi, u Rwanda mugihe rwaba rudafashe Perezida Bashir rwaba rwiyongereye kubindi bihugu byateye utwatsi icyifuzo cya ICC birimo Uganda aho aherutse mu irahira rya Perezida Museveni.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →