Umunsi w’umujura wamugereyeho baramucakira

Polisi y’u Rwanda ifunze umugabo ukekwaho kwica inzugi z’imodoka akiba iby’agaciro asanzemo.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, yataye muri yombi umusore witwa Hitimana Albert ukekwaho kuba mu gatsiko k’abajura bica inzugi z’imodoka aho ziba zihagaze, bakiba ibikoresho by’ikoranabuhanga biba birimo nka za mudasobwa, telephone zigendanwa na Radiyo zo mu modoka.

Hitimana yafatiwe mu kiyovu nyuma yo kwica urugi rw’imodoka, akibamo amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani (3,800,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uyu musore asanzwe azwi muri ibi bikorwa by’ubujura kuko yabifatiwemo inshuro nyinshi.

SP Hitayezu, yagize ati:” Hitimana yafashwe n’abaturage bari bari hafi y’aho iyo modoka yari ihagaze nyuma yo kumubona amaze kuyica urugi akayinjiramo”.

Yakomeje avuga ati:”Nyirayo ni umucuruzi wari uyihagaritse aho, hanyuma Hitimana ayica urugi yinjiramo ariko mbere y’uko ayisohokamo abaturage bari hafi aho bahise batabara bamukingiraniramo, kugeza ubwo nyirayo aje nawe ahamagara Polisi iratabara, akaba yarasanganywe amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani(3,800,000Frw) yari amaze kwiba muri iyo modoka”.

SP Hitayezu, yavuze ko Polisi ikiri mu iperereza kuko nyir’imodoka witwa Ntambara David avuga ko mu modoka ye harimo miliyoni umunani n’ibihumbi magana inani y’amafaranga y’u Rwanda (8,800,000Frw), akaba avuga ko bishoboka ko Hitimana yaba yarayahaye mugenzi we ubwo yashakaga gutoroka.Kugeza ubu Hitimana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →