• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Impanuka y’imodoka 2 ikomerekeje benshi mu mujyi wa Kigali

Umwanditsi
May 15, 2016

Impanuka y’imodoka 2, imwe itwara abagenzi yavaga Kamonyi iza Kigali irenze nyabarongo n’indi ntoya yavaga Kigali yerekeza Kamonyi zikomerekeje benshi.

Ahagana mu ma saa moya n’igice zishyira saa mbiri z’ijoro kuri iki cyumweru Taliki ya 15 Gicurasi 2016, imodoka itwara abagenzi (Minibus) igonganye n’imodoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota Vitz, imwe ituruka mu mujyi wa Kigali indi iwinjiramo.

Ahabereye impanuka ni mu muhanda aho imwe yari imaze kurenga gitikinyoni yerekeza kamonyi indi nayo imaze kurenga ikiraro cya nyabarongo ijya mu mujyi wa Kigali, zigonganiye neza iruhande rw’ikorosi riri hagati ya gitikinyoni n’ikiraro cya nyabarongo.

Ababonye iyi mpanuka iba, bavuga ko nyirabayazana ari umushoferi wari utwaye iriya modoka ntoya yo mubwoko bwa Toyota Vitz.

Uko imodoka uko ari 2 zari zimeze mu muhanda zikigongana.
Uko imodoka 2 zari zimeze mu muhanda zikigongana.

Habinshuti Egide, umugenzi wavaga mu majyepfo ari mu modoka ikurikiranye n’iyagonzwe, avuga ko imodoka zari zifite umuvuduko mwinshi, avuga gusa ko ivatiri (Vitz) uwari uyitwaye ariwe wagize uburangare agateza impanuka.

Nshimiyimana Emmanuel, umuturage wabibonye, avuga ko amakosa ayashinja akamodoka gato nubwo ngo abari bakarimo bakomeretse cyane.

Benshi mu babonye iyi mbanuka, bavuga ko yaba abagenzi bari muri minibus, baba n’abari mu ivatiri ngo hafi ya bose berekejwe kwa muganga.

Umwe mu bashoferi batwara ambiransi utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye intyoza.com ubwo yari agarutse ubugira kabiri gutwara abakomeretse ko abajyanywe uretse ababa bajyanywe n’izindi modoka ngo bajyanywe kubitaro bikuru bya kaminuza y’u Rwanda bya Kigali (CHUK).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu mugahanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yemeje amakuru y’iyi mpanuka avuga ko abakomeretse ari abantu6.

Munyaneza Theogene /intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga