Mu murenge wa Rugarika, abayobozi bahuguwe basanga kuza mu mahugurwa bisa nko guca mu ntebe ya Penetensiya.
Kuri uyu wa mbere Taliki ya 16 Gicurasi 2016, nibwo hashojwe amahugurwa y’iminsi 2 yateguriwe Komite nyobozi ku rwego rw’imidugudu, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, muri aya mahugurwa bemeye amakosa bagiye bakora mubihe byashize.
Amakosa yakozwe n’aba bayobozi ngo niyo yagiye aba intandaro yo kudindiza gahunda zimwe za Leta. ayo makosa arimo: Gutanga inka za girinka kubatazikwiye, batari k’urutonde cyangwa barushyizweho kubera batanze icyo bita akantu(amafaranga).
Gukora urutonde rw’abagenerwa Mituweli (ubwisungane mu kwivuza) mu buryo butaboneye, aho narwo rukorwa n’umuntu umwe, kwirengagiza abemerewe kuyihabwa ahubwo igahabwa abafite icyo batanga, ikimenyane, icyene wabo cyangwa amarangamutima bwite.
Gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe nta nama zabayeho, igikorwa gukorwa n’abantu bamwe bigatuma umuntu ajya mu kiciro adakwiriye kuba arimo.
Kudatoranyiriza abagenerwabikorwa bya VUP mu nama rusanjye y’umudugudu bigatuma abagahawe iyo VUP ataribo bayihabwa n’ibindi.
Musengimana Marie Chantal, ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu wa masaka akagari ka Masaka, agira ati:” dusa nk’abavuye mu ntebe ya Penetensiya, hari byinshi by’amakosa byakozwe mu bihe byashize, nk’aho abaturage bashyirwaga mu byiciro bitari byo, gutanga ibyo Igihugu cyageneye abaturage bigahabwa abatari bo n’ibindi. rero turaje tubikosore twese dushyize hamwe abayobozi n’abaturage”.
Bizumutima Joseph, ashinzwe iterambere mu mudugudu wa Gitwa, avuga ko mbere basaga nk’abakora akazi badasobanukiwe neza n’ibyo bakora, nyuma y’amahugurwa ngo biyemeje kugenda bagakorera hamwe bagakosora amakosa yakozwe.
Minani Foroduwaridi, umukuru w’umudugudu wa Gitwa akagari ka Bihembe, agira ati:”ku bigaragara tuvuye mu ntebe ya penetensiya kuko umuntu ajya kwicuza icyo yakoze cyangwa igihe yataye, natwe turimo turicuza ibyo tutatunganyije mugihe kuko imidugudu yacu yaratakaye, iyo duhagurukira rimwe mu gihe gikwiriye tuba tugeze kure, twicujije kuko twisuzumye, twinenze tubona aho twakosheje tukaba twiyemeje kubikosora”.
Minani, avuga kandi ko yajyaga agenda wenyine kenshi kubera abo bakoranaga babaga batabonetse, avuga ko yizera ko noneho bagiye gukorera hamwe ngo cyane ko bumvise ko byapfaga kubera kumutererana.
Rutayisire Francois Regis, umutoza w’intore akaba umwe mubahuguye aba bayobozi, yatangarije intyoza.com ko icyari kigenderewe mu guhugura ari ugushishikariza abahuguwe kurushaho kunoza inshingano zabo kuko ngo ibyo bahawe byose bishingiye ku nshingano zabo n’indangagaciro zikwiye kubaranga.
Rutayisire, ahamya ko nyuma y’amahugurwa hari byinshi bigiye gukorwa byiza ngo cyane ko ubwabo bicaye bagashyira hasi amakosa yagiye akorwa, uburyo yakozwemo ndetse bakiyemeza kugenda bagakorera hamwe bakosora amakosa yabaye.
Intyoza.com