Abanyeshuri basaga ibihumbi 3700, bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge  

 

Mu rwego rwo gukumira no kwirinda ibyaha, polisi y’u Rwanda ikomeje igikorwa cyo kuganira no guhugura abanyarwanda ububi bw’ibiyobyabwenge.

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyagatare, Burera, Gatsibo na Gasabo yagiranye inama n’abanyeshuri barenga 3700 bo mu bigo bine byo muri utu turere ibabwira ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, kandi ibasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Mu karere ka Nyagatare Polisi y’u Rwanda yakoze ubu bukangurambaga tariki 17 Gicurasi, naho mu tundi turere yabukoze ku itariki 16 Gicurasi.

Abanyeshuri 1825 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Ryabega ruherereye mu murenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare bahawe ubutumwa  na Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza ku bijyanye no kwirinda ibiyobyabwenge.

Mu karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza yahaye bene izo mpanuro abanyeshuri bagera ku 1200 bo mu ishuri ribanza rya Kirambo  riherereye mu murenge wa Cyeru.

Muri Gatsibo, abanyeshuri 359 bo mu ishuri ry’imyuga rya Gakoni riherereye mu murenge wa Kiramuruzi, basuwe na Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro wabasabye kwirinda ibiyobyabwenge haba ku ishuri cyangwa mu miryango. Aba banyeshuri kandi bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha (Anti-crime Club).

Mu karere ka Gasabo, IP Joseph Nzabonimpa yahaye impanuro abanyeshuri 350 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nduba ruherereye mu murenge wa Nduba.

Aba bapolisi bose batanze ibiganiro bashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri utu turere.

Aganira n’abo mu ishuri ry’imyuga rya Gakoni, IP Rwakayiro yababwiye ati:” Ibiyobyabwenge bishobora kwangiza ahazaza hanyu. Muri kwiga kugira ngo muzibesheho neza, mugirire akamaro imiryango yanyu, kandi mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu”.

Yakomeje agira ati :” Nta munywi  w’ibiyobyabwenge ushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo agire icyo  yimarira. Mukwiye kubyirinda kandi mukagira uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru ku gihe y’ababinywa, ababicuruza n’ababikwirakwiza”.

Mu kiganiro yagiranye n’abiga mu rwunge rw’amashuri rwa Nduba, IP Nzabonimpa yabasobanuriye ko hari bamwe mu rubyiruko batwara inda zitateganijwe bitewe no kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge, kandi ko bituma bamwe bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

IP Kaburabuza, yabwiye abo mu rwunge rw’amashuri rwa Ryabega ko ibiyobyabwenge  bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gusambanya abana, no gufata ku ngufu n’ibindi, maze abasaba kutabyishoramo.

Aganira n’abiga  mu ishuri ribanza rya Kirambo, AIP Nshimiyumukiza yarababwiye ati:”Nimugira uwo mubibonana ; muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze”.

Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Gakoni, Muhima Christopher yashimye Polisi y’u Rwanda ku bumenyi yahaye abanyeshuri abereye umuyobozi kandi abasaba gukurikiza inama bagiriwe.

Muhimana, yijeje Polisi y’u Rwanda ko azaba hafi abanyeshuri bo mu kigo ayobora bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha kugira ngo babashe kugera ku ntego biyemeje.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →