Tanzaniya: Minisitiri yirukanywe mu mirimo azira ubusinzi

Minisitiri Charles Kitwanga w’ubutegetsi bw’igihugu muri Tanzaniya yirukanywe ku mwanya muri Guverinoma azira ubusinzi.

Mu itangazo ry’umukuru w’Igihugu cya Tanzaniya, John Pombe Magufuli, yatangaje ko Minisitiri Kitwanga yagiye mu nteko ishinga amategeko yasinze, ngo yanasubije kandi ikibazo cy’umudepite yari amubajije yasinze.

Minisitiri Kitwanga wirukanywe mu mirimo ye, yirinze guhita agira icyo atangaza ku bijyanye n’iyirukanwa rye mu mirimo ya Guverinoma.

Minisitiri Kitwanga wirukanywe mu mirimo ye, abadepite batavuga rumwe na Leta bari bamaze igihe kitari gito basaba ko yakurwa mu mirimo kubera kumukehaho ibintu byerekeranye n’imali afitemo inyungu byashoboraga kubangamira imirimo ye y’ubuminisitiri.

Minisitiri Kitwanga ntabwo ariwe mutegetsi wa mbere muri Tanzaniya umaze kwirukanwa na Perezida John Pombe Magufuri amuziza ubusinzi.

Bitewe n’ubucuti bw’igihe kirekire bwari hagati ya Minisitiri Kitwanga na Perezida Magufuri, benshi muri Tanzaniya bari bazi ubucuti bwabo ngo byabatunguye kubona Kitwanga yirukanwa muri Guverinoma.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →