Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka nkingo umurenge wa Gacurabwenge, nyuma yo gufungwa ashinjwa itanura ry’amatafari rya Polisi yarekuwe.
Kuri uyu wa kane Taliki ya 26 Gicurasi 2016 ku gicamunsi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nkingo wari umaze iminsi afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Runda yafunguwe.
Karake Francois Xavier, yafunzwe na Polisi iminsi 15 yari ishize, yakurikiranwagaho kurya itanura ry’amatafari rya Polisi.
Nyuma yo kuva mu maboko ya Polisi yari yamufashe, Karake yashyikirijwe Parike kugira ngo ibe ariyo ikora akazi kayo mu kumuryoza ibyo akurikiranwaho.
Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 10 nibwo Gitifu Karake yasohotse mu kasho yari amazemo ibyumweru bisaga bibiri, akigera hanze ya kasho yasanze umuryango n’abavandimwe bamutegereje.
Agisohoka muburoko n’ibyishimo byinshi, Gitifu Karake yabwiye intyoza.com ati:”Ni ukuri ndishimye cyane, nshimishijwe nuko ubutabera bwabonye y’uko ari ngombwa ko ndekurwa, nkaba ndekuwe”.
Karake yabwiye kandi intyoza.com ko ibyo bamushinja ari ibinyoma, ko atabyemera, ko ndetse yagaragarije ubutabera ko ibyo ashinjwa ataribyo, ko ndetse ari nayo mpamvu atekereza ko ubutabera ariho bwahereyeho bubona ko akwiye kurekurwa.
Rudahunga Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihira umurenge wa Gacurabwenge, yaje kwakira mugenzi we, yabwiye intyoza.com ko nyuma y’uko urukiko rwari rumaze gusoma umwanzuro uvuga ko Karake afunguwe by’agateganyo ngo yahise afata umwanzuro we n’abandi wo kuza kumutegereza mpaka atashye.
Intyoza.com ibajije Rudahunga niba abona Polisi yaribeshye, yasubije ko Polisi itibeshye ko gusa abona ubucamanza bwakoze icyo bugomba gukora bugatanga ubutabera.
Murekezi Zakariya, umuturage w’akagari ka Nkingo Karake ayobora, avuga ko yumvise ko umuyobozi we yarekuwe akaza kumutegereza ko kandi yishimiye kuba arekuwe.
Mukandayisenga Florence, akorana na Gitifu karake nk’umwungirije akaba kandi anashinzwe iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza (SEDO), avuga ko kuriwe ari ibyishimo gufungurwa kwa Karake, avuga ko Imana ariyo yabikoze ndetse ko yizeye ko izakora n’ibisigaye aho kwitwa ko afunguwe by’agateganyo bikitwa ko afunguwe burundu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com