• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Nyamasheke: Umuyobozi w’Akagari yafunzwe azira Ruswa

Umwanditsi
May 29, 2016

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke, yataye muri yombi umuyobozi w’akagari akurikiranyweho icyaha cya Ruswa.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke, yafunze umuyobozi w’Akagali ubwo yakiraga ruswa ashaka gufunguza umuntu uri mu nzego z’ubutabera kubera gukekwaho ubujura.

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2016, nibwo umuyobozi w’Akagali mu murenge wa Ruharambuga yafashwe, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Polisi muri ako karere buboneye amakuru ko afitanye gahunda na ba nyir’uwo muntu ufunze akekwaho ubujura, ngo abafashe gutanga ruswa bityo afungurwe.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke, Superintendent of Police (SP) Justin Rukara, uwo muyobozi mu nzego z’ibanze yakoraga nk’umukomisiyoneri.

SP Rukara yagize ati:” Twabonye  amakuru ko hari umuntu urimo asaba ruswa y’amafranga 50,000 avuga ko ari mu mwanya mwiza wafasha ifungurwa ry’uriya muntu ukekwaho ubujura, kandi akaba ari n’incuti ikomeye y’umuyobozi w’akagali ndetse akaba ari nawe yabicishijeho ngo azashobore gukusanya ayo mafaranga. Ni uko umuyobozi w’Akagali yafatiwe mu cyuho ayakira mu gihe uwayasabaga we agishakishwa”.

Yakomeje agira ati:” Iperereza rirakomeje cyane cyane ko hari izindi raporo zivuga ko uwo muyobozi wafashwe ashobora kuba yarasanzwe mu byaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano, ariko nyuma yaryo nibwo hazamenyekana ukuri”.

SP Rukara, yasabye abaturage b’akarere kudahishira na gato abo babona bijandika mu byaha nk’ibyo bibafiteho ingaruka ikomeye cyane ko akenshi bikorerwa mu maso yabo barebera.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’ibindi bigo bya Leta, yashyizeho ingamba zo guca burundu ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Ni muri urwo rwego yashyizeho ishami ryihariye ryo kuyirwanya rikorera muri CID.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 644 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, uriya muyobozi naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) zagaciro k’indonke yasabwe, yasezeranyijwe cyangwa yakiriwe.

 

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga