Umutekano ni inshingano ya buri wese – ACP Nkwaya

Abaturage 450 bo mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, baganirijwe ku kamaro ko gukumira icyaha no kwirindira umutekano.

Taliki ya 27 Gicurasi 2016, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda  mu Ntara y’Amajyepfo,  Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya, yagiranye inama n’abaturage 450  bo mu murenge wa Mbuye ho mu karere ka Ruhango.

ACP Nkwaya, yasabye abaturage kurushaho gukumira ibyaha, bagira uruhare rugaragara ku mutekano kandi bafatanya n’inzego zose.

Izi nama bazihawe nyuma y’igikorwa cyo kubungabunga ibidukikije cyahuriweho na Polisi n’abaturage bibumbiye muri koperative COPERU hasibwa ibyobo byacukuwemo umucanga biri mu rugabano rw’umurenge wa Mbuye na Kinazi, ibi byobo bikaba byatezaga impanuka zitandukanye.

ACP Nkwaya, yabwiye abaturage ko umutekano muri rusange wifashe neza, ariko abasaba kutirara; ahubwo bagakomeza kugira uruhare mu kuwubungabunga, kandi bagaha inzego zibishinzwe amakuru yatuma hakumirwa ikintu gishobora kuwuhungabanya.

ACP Nkwaya yagize  ati:”Umutekano uhatse byose kubera ko aho utari nta terambere rirambye rishobora kuhaba. Polisi ntiyabona umupolisi ishyira kuri buri rugo, Ni yo mpamvu uruhare rwa buri wese ari ngombwa kugira ngo dufatanye kuwusigasira”.

Yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta nk’umuganda ngarukakwezi, gukora amarondo neza kugira ngo babashe kuburizamo ibikorwa bishobora guhungabanya ituze ryabo.

Aha ACP Nkwaya yabwiye aba baturage ati:”Buri wese akwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano kubera ko ingaruka z’ihungabana ryawo zigera ku bantu batari bake. Murasabwa kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira ituze ryanyu ndetse n’iry’abandi muri rusange”.

Yagize ati:”Kudakora neza amarondo, kudatanga amakuru ku banyabyaha,  ni uguha icyuho ikorwa ry’ibyaha. Umutekano ni uw’Abanyarwanda kandi ugomba kugirwamo uruhare n’Abanyarwanda. Mukwiye gukora amarondo neza, kandi nimugira umuntu mubona mu midugudu yanyu mukamugiraho amakenga, mujye mubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zikurikirane ibye mu maguru mashya, nibwo buryo bwiza bwo gukumira icyaha”.

ACP Nkwaya, yasoje abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma bikumirwa, kandi yatuma hafatwa ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.

Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Ndayisabye, n’umuyobozi w’umurenge wa Mbuye, Jean Paul Byiringiro.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →