Ese Nzamwita Vincent de Gaulle yaba agiye kuva muri FERWAFA?

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaulle yasabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 3.

Nyirabayazana w’isabirwa ry’iki gifungo cy’imyaka itatu kuri uyu muyobozi wa Ruhago mu Rwanda, ni Ihoteli y’inyenyeli enye igomba kubakwa ku mafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari enye.

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 6 Kamena 2016, urubanza ubushinjacyaha buregamo uyu muyobozi mukuru wa FERWAFA mu rukiko rwa nyarugunga nibwo rwatangijwe mu mizi, aregwana kandi n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Mulindahabi Olivier.

Nzamwita Vincent de Gaulle na mugenziwe bashinjwa gutanga isoko bakurikije cyangwa bashingiye ku kimenyane, icyenewabo ubucuti, itonesha mu gutanga isoko bakaregwa kandi icyaha cya ruswa.

Mu gihe Mulindahabi Olivier aburana afunze dore ko yafashwe mu bihe bishize akaba yanagaragaye mu rukiko yambaye imyenda y’abafungwa, umuyobozi we Nzamwita aburana ari hanze kuko atigeze afatwa ngo afungwe.

Inyubako ya Hoteli ya FERWAFA uko yaba igaragara iramutse yuzuye. Photo Ferwafa
Inyubako ya Hoteli ya FERWAFA uko yaba igaragara iramutse yuzuye. (Photo FERWAFA)

Nzamwita Vincent de Gaulle, imwe mu mpamvu yahamagajwe muri uru rubanza dore ko atari yakurikiranywe mbere ngo byatewe n’uko Mulindahabi Olivier ubwo yaburanaga iby’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yavuze ko nta kintu yakoraga adahawe uburenganzira n’umuyobozi we mukuru ariwe Nzamwita Vincent de Gaulle.

Ingingo ya 647 ubushinjacyaha bushingiraho bushinja aba bagabo ibyaha, ni iy’iteka rya Minisitiri rigenga imitangire y’amasoko ya Leta, iyi ngingo hamwe n’izindi zo mu gitabo cy’amategeko ahana ubushinjacyaha bwifashishije ngo zivuga ku mitangire y’amasoko ya Leta, aba bagabo murukiko baziteye ishoti bavuga ko zigenga ibigo bya leta mu gihe bo bakorera urwego rutari urwa Leta.

Mu gihe uyu muyobozi wa FERWAFA bamwe bagiye bakomeza ku mushyira mu majwi bavuga ko yishe umupira w’amaguru mu Rwanda, benshi ngo bakaba batacyishima bivuye kuri ruhago, haribazwa niba iyi yaba ariyo ntangiriro yo kuba yarekura FERWAFA dore ko n’umuyobozi w’ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi yarekuye FIFA ari uko afashwe agashyirwa mu butabera.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’iburana, Nzamwita Vincent de Gaulle yavuze ko nta mugabo udafungwa, ngo yemwe hari n’abafungwa imyaka 10 bakavamo.

Amafaranga yo kubaka Ihoteli, ni inkunga y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, uretse Nzamwita Vincent de Gaulle na Olivier Mulindahabi, hakurikiranywe kandi Adolphe Muhirwa inzobere mu bwubatsi wahawe isoko ryo kwiga imirimo ijyanye n’Ihoteli hakaregwamo kandi Segatabazi Protais wahawe iri soko ryo kubaka Iyi Hoteli.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →