Kamonyi: Ifu y’ubugari yabatijwe n’abaturage izina rya “Shirumuteto”

Abaturage batari bake mu karere ka kamonyi, bahaha ifu y’ubugari babatije “Shirumuteto” ngo bayirya by’amaburakindi kuko ntabundi bushobozi bafite.

Shirumuteto, izina ryabatijwe Ifu y’ubugari. Ni ikibazo ku baturage bamwe ba Kamonyi, Iki kibazo cy’iyi fu ivamo ubugari babatije Shirumuteto, cyabajijwe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mahugurwa bakoreraga izi nzego zibanze.

Abayobozi b’inzego zibanze bamwe bagaragaje ko babangamiwe n’iyi fu iboneka mu masoko atandukanye ya kamonyi cyane irya Gashyushya no muri za Butike, ngo kuko batizeye ubuziranenge bwayo ndetse ikaba ishobora kuba yateza ibibazo bitandukanye by’uburwayi.

Iyi fu, abaturage bavuga ko yaba ituruka mu gihugu cya Tanzaniya, bavuga ko idasukuye, ibonekamo umucanga, ibitaka, amabuye ndetse ngo hakaba n’ubwo usangamo ingeri z’ibiti ngo bitewe n’ibyuma basheshejeho.

Umwe mu baturage tutari buvuge izina wo mu nzego zibanze yagize ati:” iyo fu rero, yaje muburyo bw’uko hariho inzara, noneho abaturage babona igura make bakaba ariyo berekeraho, kuko hari umugani bajya baca ngo “aho Gupfa wapfuka”, ibyo izabyara ntabwo babyitayeho”.

Uyu muturage avuga ko kubera igura amafaranga make ariyo abaturage bahungiraho kubera inzara n’ubukene bitavuze ko bayikunze ahubwo ngo ari amaburakindi.

Gucururiza ifu hanze nta suku yayo ngo byaba bimwe mubiyanduza ikajyamo
Gucururiza ifu hanze nta suku yayo ngo byaba bimwe mubituma ibonekamo imyanda.

Undi muturage we yabwiye intyoza.com ko mu bihe bishize bari bafite inzara bari barabatije Nzaramba ariko ngo ubu batangiye hamwe na hamwe kubona ibishyimbo kandi ngo n’abahinze umuceri mubishanga urimo kwera.

Avuga kandi ko ikibazo cy’iyi fu igurwa n’abaturage batayishimiye gituruka kubukene butatuma bagura ibihenze, gituruka kandi ku kuba baragize ibibazo by’uburwayi bw’imyumbati bakabura indi bahinga, abahingaga ibijumba nabo ibishanga ngo byahawe ababihingamo umuceri.

Uwamahoro Prisca, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuri iki kibazo, yatangaje ko ubuyobozi butari bukizi, ko bagiye kugihagurukira bakamenya neza uko giteye bakagifatira ingamba.

Mukashema Annonciata, umukozi w’akarere ushinzwe isuku n’isukura, avuga ko iyi fu batayizi, gusa ngo bagiye gushaka uko bamenya neza imiterere y’ikibazo ni basanga bitujuje ubuziranenge ngo bazasaba ko bihagarikwa ku masoko mu karere.

Iyi fu ishyirwa mu majwi n’abaturage ndetse bahaye izina rya Shirumuteto, bavuga ko igiciro cyayo ari amafaranga 350 ku kilo kimwe. mugihe indi isanzwe iri hagati y’amafaranga 450 na 500 ku kilo kimwe.

Abacuruzi nta wemera iby’iyi fu, abenshi uwo ukozeho wese akubwira ko ifu ye ari nziza ko ntayo ahinga ko nawe ajya kuyirangura akaza gucuruza ko rero ufite ubushobozi n’ubundi agura uko mu mufuka we hareshya.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →