Nyuma y’impanuka yabereye kicukiro, indi mpanuka ibereye ku Muhima wa Kigali

Kuri uyu wa gatanu w’impera y’icyumweru, Kigali yakomeje kwibasirwa n’impanuka zimwe zahitanye ubuzima bw’abantu zikanangiza byinshi.

Nyuma y’uko kuri uyu wa gatanu Taliki ya 10 Kamena 2016 mu ma saa yine za mugitondo ku Kicukiro igikamyo gihitanye ubuzima bw’abantu 7 icyenda bagakomereka ibinyabiziga 12 bikangirika, indi mpanuka y’imodoka 5 ibereye ku muhima.

Ni kuri iki gicamunsi, mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima, ahazwi nko kuri Yamaha ubwo imodoka eshanu zose zikoze impanuka ziyitewe n’imwe murizo yasubiye inyuma igateza akaga izindi ndetse na Moto imwe.

Amakuru y’iyi mpanuka yemezwa kandi na Sup Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda.

Sup Ndushabandi, avuga ko iyi mpanuka yabaye koko. Gusa ngo nta muntu wahasize ubuzima. Sup Ndushabandi, avuga ko impanuka yatewe n’umushoferi wahagaritse imodoka akibagirwa gushyiramo feriyamu bityo igasubira inyuma ikagonga enye harimo na Moto.

Muri iyi mpanuka nubwo bivugwa ko ntawayisizemo ubuzima, kugeza twandika iyi nkuru ibaye impanuka ya 2 muri Kigali uyu munsi nyuma y’iya Kicukiro yo yahitanye abantu, ikangiza byinshi. abakomerekeye muri iyi mpanuka yo ku Muhima batabawe bajyanwa kwa muganga.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →