Abarusiya n’Abongereza barwaniye kuri Sitade ya Marseille

Mu gikombe gihuza amakipe y’ibihugu yo ku mugabane w’Iburayi Euro 2016, abafana b’abarusiya barwanye n’abafana b’Ubwongereza kuri uyu wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 11 Kamena 2016, mu mukino wahuzaga ikipe y’Uburusiya n’ikipe y’Ubwongereza, abafana b’ikipe y’igihugu cy’uburusiya bafatanye mu mashati n’abafana b’ikipe y’Igihugu cy’Ubwongereza.

Muri iyi mirwano, nkuko tubikesha BBC, abantu basaga 30 bayikomerekeyemo. na mbere kandi y’uko uyu mukino utangira ngo aba bafana bari babanje guterana amacupa.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi UEFA, ryatangiye iperereza ryimbitse kuri iyi mirwano yabaye hagati y’aba bafana i Marseille.

Iyo Polisi itahagoboka ngo ibasukemo ibyuka biryana mu maso hamwe n’amazi, ngo uru rugamba rwajyaga kurushaho gukomera kuko Polisi niyo yabatatanije.

Bamwe mu bafana b’ubwongereza ngo babonye iby’uru rugamba batabishobora bahitamo kwiyirukira abandi basesera mu ruzitiro barihungira mugihe abandi nabo basimbukaga uruzitiro bashaka uko bakizwa n’amaguru.

Nkuko bitangazwa n’ababonye intangiriro y’iyi mirwano, abafana b’uburusiya ngo nibo bashoje imirwano, UEFA ngo ishobora kubashakira ibihano bikaze bo n’Igihugu cyabo.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →