Umugabo yasubijwe Uganda ngo aryozwe icyaha akurikiranyweho
Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo
Umuyobozi wungirije w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’uRwanda ACP Morris Muligo, yavuze ko MUSA Ariho VIMBI yafashwe taliki ya 06 Kamena 2016 nyuma y’amakuru yari avuye muri Uganda yavugaga ko yaba yarambutse umupaka aza mu Rwanda nyuma yo gukora icyaha.
ACP Muligo yagize ati” tukimara kumenya amakuru ko yaba yahungiye mu Rwanda twatangiye gukora iperereza tuza kumufatira mu karerere ka Gatsibo”.
Vimbi yinjiye mu Rwanda tariki ya 30 Gicurasi 2016 yerekeza mu karere ka Gatsibo ari naho yihishe kugeza afashwe tariki 06 Kamena uyu mwaka.
Kuba habayeho gutanga uyu munyabyaha bikubiye mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Uganda kandi bikaba atari ubwa mbere ibi bihugu bihererekanya abakekwaho ibyaha bakurikiranywe n’ubutabera baba bafatiwe mu kindi gihugu.
Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Uganda bisobanura imikoranire myiza mu guhanahana amakuru y’abanyabyaha, ubufatanye mu by’amahugurwa, mu bijyanye n’ibikorwa n’iperereza, ajyanye nimikorere yakazi n’ ibijyanye n’iperereza ku byaha , kugira abahagarariye Polisi mu bihugu byombi mu byerekeranye no kwihutisha ndetse no koroshya akazi k’ibikorwa bya polisi, guhererekanya abakekwaho ibyaha, kungurana ubumenyi no kongera ubushobozi bw’abapolisi n’ibindi.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda
Intyoza.com