• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

FERWAFA: Ese Nzamwita Vincent de Gaulle yaba azemera kwegura!?

Umwanditsi
June 20, 2016

Bitunguranye, ikipe ya SEC ikaba n’umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda basabye Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle kwegura vuba na bwangu.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent de Gaulle, yasabwe kurekura intebe y’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda vuba na bwangu.

Ikipe ya SEC ikina mu cyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda ikaba inafite Academy yayo yitwa SEC Academy, ikaba n’umunyamuryango wa FERWAFA, yandikiye Perezida wa FERWAFA de Gaulle imusaba gufata utwangushye agasohoka mu biro bya FERWAFA.

Mu ibaruwa yandikiwe uyu muyobozi wa FERWAFA, ikinyamakuru intyoza.com cyabashije kubonera kopi, Nzamwita yasabwe mu ngingo eshanu zamwandikiwe nk’impamvu zitangwa kwegura.

  1. Ingingo ya mbere igira iti “Muri iki gihe urakurikiranwaho ibyaha bya ruswa mu rukiko. Ibi bitanga isura mbi kuri FERWAFA. Umuryango wacu ntabwo wagombye kuzira umuntu umwe, ibyishimo by’abanyarwanda ntabwo byagombye kuvutswa n’umuntu umwe. Biragoye kubona umufatanyabikorwa mu gihe tuyobowe n’umuntu udafitiwe icyizere. Muri macye, kuba uri mu nkiko nta cyizere ufitiwe”.
  1. Ingingo ya kabiri igira iti “Ubwawe uzi ko uyu mushinga utigeze ugezwa mu Nteko Rusange ngo wemezwe. Aya ni amakosa akomeye yo gutangiza umushinga wa Miliyari enye Inteko Rusange itabyemeje. Ubwiru bwabaye muri uyu mushinga buhishe ruswa. Ntitwumva nanone ukuntu umushinga watangira nta nyigo yabayeho (Business Plan). Muri uyu mushinga, FIFA yemeye 50%, andi yari kuba umwenda wa banki. Ubwose Komite Nyobozi yari gufata umwenda itabiherewe uburenganzira n’Inteko Rusange? Iki ni ikimenyetso cy’imiyoborere mibi.”
  1. Ingingo ya gatatu igira iti “Wananiwe guha Inteko Rusange raporo y’ibikorwa n’imari kuva watorwa tariki 05/01/2014 kugeza uyu munsi. Imyaka ibiri n’igice irarangiye nta raporo utanga. Ibi bigaragaza ubushobozi bucye mu mirimo watorewe. Muri 2014, twabonye inkunga ya $500,000, muri 2015 tubona $1,050,000 yose aturutse muri FIFA. Byongeye, mu nteko Rusange iherutse yo kuwa 16/04/2016, byagaragaye ko amafaranga yahawe abategarugori muri 2015 ari Frw 37.306.580, nyamara FIFA yaratanze $112,500. Ikindi cyagaragaye ni uko muri $1.050.000 twabonye harimo $300,000 yari agenewe ikipe y’igihugu. Tuzi ko ikipe y’igihugu ifashwa na MINISPOC, ubwo turibaza icyo ayo mafaranga yakoreshejwe. Turakeka inyereza ry’umutungo. Kuba waraheje uwatorewe imirimo yo gucunga umutungo , ukanga ko hajyaho komite ngenzuzi iteganywa na Statuts ; ibi bitwereka ko hari ibintu uhisha abanyamuryango”.
  1. Ingingo ya kane igira iti “Ikibabaje kurusha ibindi ni uko amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 atabayeho mu gihe yateganyijwe. Gutsindwa none ariko dufite icyizere cyo kuzatsinda ejo ntacyo bitwaye. Nibutse ko ubwawe wivugiye kuri Radio 10 ko amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 natabaho uzegura. Bwana Perezida, igihe ni iki cyo gushyira mu bikorwa ibyo wivugiye, maze ukageza ukwegura kwawe ku banyamuryango. Uretse ko kwegura nta gisebo kirimo. FERWAFA ikeneye kugarura isura nziza, ninacyo FIFA ishyira imbere: “Image of Football” Mr Blater yakubera urugero rwiza”.
  1. Ingingo ya gatanu igira iti: “Kwanga umugayo ni imwe mu ndangagaciro yari ikwiye kuranga umuyobozi wo ku rwego uriho. Girira impuhwe abakunzi ba ruhago wegure. Bwana Perezida, ibivuzwe haruguru ni bimwe muri bicye tubashije kwandika. Uramutse udatangaje ubwegure bwawe kugeza kuwa 23/06/2016, dufite uburenganzira bwo kukurega muri FIFA.

Nyuma yo kubona iyi baruwa yandikiwe uyu muyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA n’ibiyikubiyemo, benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru w’urwanda, baribaza niba koko uyu muyobozi wa FERWAFA, de Gaulle azashyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga