Inkongi y’umuriro kuri Hoteli Chez Lando yibasiye zimwe mu nyubako
Hoteli Chez Lando iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo, ahagana mu masaha ya saa tanu za mugitondo yibasiwe n’inkongi y’umuriro kuri zimwe mu nyubako za Hoteli.
Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 2 Nyakanga 2016 mu masaha ya saa yine za mugitondo, inkongi y’umuriro utungurange yibasiye zimwe mu nyubako zigize Hoteli Chez Lando.
Iyi nkongi y’umuriro, nta muntu yahitanye ariko amakuru yizewe ni uko yangije ibisenge by’inyubako ikorerwamo inama hamwe n’aho bafatira amafunguro (Restaurant), bimwe mubigize inyubako na bimwe mu bikoresho bitabashije gusohorwa.
Intandaro y’iyi nkongi nkuko bamwe mu bakozi b’iyi Hoteli batashatse kwivuga amazina babitangaje, ngo ni umuriro w’amashanyarazi aho bavuga ko waba watewe n’abakozi barimo basudira bashaka gutunganya aho bashyira ibyuma bishyushya amazi.
Ubwo babonaga ko umuriro watse ugafata inyubako, ngo bihutiye gutabaza banitabara bashaka uko barokora bimwe mubyari mu nyubako kandi ngo babigezeho ku buryo ngo hari byinshi mu byari mu nyubako babashije gukuramo.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya imiriro, ubwo ryari ritabaye ngo ryabanje kugorwa no kuzimya umuriro bitewe n’imiterere y’aho inyubako zafashwe n’inkongi ziherereye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com