Abakinnyi, Abafana n’abakunzi ba Rayon Sports mu munyenga w’igikombe

Nyuma ya byinshi byagiye bivugwa, bamwe bati ninde uzagitwara mu makipe agihatanira, ikipe ya Rayon Sports iraye mu munyenga nyuma yo gutsinda APR FC 1-0

Kuri uyu wa Mbere Taliki ya 4 Nyakanga 2016, ikipe ya Rayon Sports nyuma y’igihe itazi uburyohe bw’ibyishimo by’igikombe, itwaye igikombe cy’amahoro itaherukaga.

Mu minsi itari myinshi ishize mu mukino wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze APR FC itayibabariye ibitego bine byose kubusa none ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro irayisubiriye iyitsinda igitego kimwe iyitwara iki gikombe.

Iminota 90 y’umukino yarangiye buri wese akibaza amaherezo y’aho byerekeza nubwo bwose uko byari kugenda kose ntawari kuva mu kibuga igikombe kitabonye nyiracyo.

Ku munota wa kabiri w’inyongera, iminota 90 yarangiye nibwo umunyamali Ismaila Diarra yarangije umukino atsinda igitego kimwe ari nacyo rukumbi cyabonetse bityo ababuranaga ari 2 barasubizwa, Rayon Sports iba ariyo ihabwa igikombe cy’amahoro.

Guhura kw'aya makipe bihuruza imbaga.
Guhura kw’aya makipe bihuruza imbaga.

Aya makipe uko ari abiri, ni amakeba y’ibihe byose, umukino wayo uhuruza imbaga, nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro, Rayon Sports yahise inabona itiki izayihesha guserukira u Rwanda mu gihe APR FC amahirwe isigaranye ari ugutwara igikombe cya Shampiyona.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →