Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur bambitswe imidari

Abapolisi 33 b’u Rwanda, ubwitange no gukora akazi kabo neza byabahesheje imidari mu butumwa bw’amahoro barimo i Darfur, ibikorwa byabo ngo bizahora byibukwa.

Ku itariki 4 Nyakanga, abapolisi b’u Rwanda 33 bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur (UNAMID) mu gihugu cya Sudani bambitswe imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’uko bakora akazi kabo neza ko kugarura no kubungabunga amahoro muri iki guhugu.

Kwambikwa imidari kwabo, byahuriranye no kwizihiza Umunsi Mukuru wo kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 22.

Mu ijambo rye, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye, muri uyu muhango Martin Ihoeghian Uhomoibhi yagize ati,”Guhera ubu, abambitswe imidari bagizwe abahagarariye amahoro ku isi hose. Umuhati wanyu mu kugarura amahoro muri Darfur uzahora wibukwa”.

Yakomeje avuga ko umutekano abatuye muri Darfur bafite uyu munsi bawukesha ubwitange bw’abambitswe imidari, kandi yongeraho ko baranzwe n’imikorere myiza kuva batangiye izi nshingano.

Ifoto rusanjye y'urwibutso.
Ifoto rusanjye y’urwibutso.

Uhomoibhi yunamiye ababuriye ubuzima mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Sudani, ibi akaba yarabikoze mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Yashimye imiryango y’abambitswe imidari, ndetse n’u Rwanda muri rusange agira ati,”Mwagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro muri Sudani. Umuryango w’Abibumbye uzahora uzirikana ibikorwa byanyu”.

Na none muri icyo gikorwa, abasirikare b’u Rwanda bo muri batayo ya 47 bari muri ubu butumwa bw’amahoro na bo bambitswe imidari y’ishimwe.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umuyobozi wa UNAMID Lt. Gen Frank Mushyo Kamanzi, Police Commissioner Madam Presilla Makotse, n’abandi banyacyubahiro batandukanye bafite inshingano zinyuranye  muri ubu butumwa bw’amahoro.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →