Kamonyi: Gitifu yahakanye gutuka abaturage n’itangazamakuru

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, ahakana ibimuvugwaho ko yatutse abaturage n’abanyamakuru abita umwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyakoreshejwe n’akarere ka kamonyi kuri uyu wa mbere Taliki ya 4 Nyakanga 2016, umuyobozi w’umurenge wa Rugarika Nsengiyumva Celestin yateye utwatsi ibivugwa ko yatutse abaturage n’abanyamakuru abita umwanda.

Ibyo gutuka abaturage n’abanyamakuru, uyu munyamabanga nshingwabikorwa, abaturage babibwiye umunyamakuru witwa Papy Ndahiro( ibi intyoza.com yabashije kubibonera kopi), aho bamubwiye ko nyuma yo kumenya ko abanyamakuru bavuganye n’abaturage ngo Gitifu yagiye kubakoresha inama akababwira ko bazanye umwanda mu mudugudu.

Ibi Nsengiyumva Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, mu kiganiro n’itangazamakuru n’ubuyobozi bw’akarere yabiteye utwatsi avuga ko mu nama yagiranye n’abaturage ku italiki 23 Kamena 2016 atigeze atuka abaturage cyangwa se ngo atuke abanyamakuru.

Gitifu Nsengiyumva, avuga ko mu nama n’abaturage yaganiriye nabo kuri gahunda nyinshi, harimo Isuku, umutekano n’izindi, avuga kandi ko mu murenge we bajya batoragura imirambo batazi aho yaturutse n’aho yiciwe, ngo yabasabye rero ko barinda umutekano atari gusa ku ngo ahubwo no kubuza ko hagira abazana imyanda ivuye hanze ngo bayizane mu mudugudu wabo.

Gitifu yagize ati:“nasabye abaturage ko badakwiye kwemera ko umwanda winjira mu mudugudu, mu byukuri uwo mwanda navugaga ni uwo mwanda w’imyanda iva muri Kigali ikamenwa muri rugarika, ni umwanda w’umurambo ushobora gutoragurwa muri rugarika tutazi aho wiciwe”.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka kamonyi, ahereye ku byo umunyamabanga nshingwabikorwa wa rugarika yavuze, avuga ko bishoboka ko uyu mugitifu yaba ataravuganye neza n’umunyamakuru ndetse yiyemeza ko agiye gushaka uko ikibazo gikemuka ariko kandi agira n’ibyo asaba abayobozi bayoborana.

Udahemuka yagize ati:” nsabe abandi banyamabanga nshingwabikorwa, abaturage n’abayobozi dufatanya kuyobora aka karere kutajya wenda haba ikibazo n’itangazamakuru, nanjye murabizi sinditinya maze kugirana naryo ibiganiro byinshi”.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, yibukije aba bayobozi ko imibanire myiza n’itangazamakuru inatuma ubuzima bw’akarere bumenyekana, yijeje kandi itangazamakuru muri rusanjye ko nta kibazo rizagirana n’ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi ko ndetse ari n’ikibazo bagize bakwegera ubuyobozi bagafatanya gushaka umuti cyangwa igisubizo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →