Euro 2016 yegukanywe na Portigal, ikipe itarahabwaga amahirwe

Mu mukino wa nyuma w’igikombe gikinirwa ku mugabane w’iburayi Euro 2016, ikipe ya Portigal yatwaye igikombe itsinze abafaransa aribo bahabwaga amahirwe.

Ikipe y’igihugu cya Portigal, kuri iki cyumweru Taliki ya 10 Nyakanga, niyo yegukanye igikombe cy’amakipe y’ibihugu ku mugabane w’uburayi Euro 2016.

Ibi byo gutwara iki gikombe, ikipe ya Portigal ibigezeho nyuma y’uko itigeze ihabwa amahirwe muri iyi mikino bitewe n’uburyo yagiye yitwara.

Mu mikino yose y’iri rushanwa ryaberaga mu gihugu cy’ubufaransa, mu minota 90 isanzwe y’umukino, Portigal yashoboye gutsindamo umukino umwe gusa kuko ahandi yatsindaga mu minota yinyongera ndetse hamwe habanje kwitabazwa za Penariti.

Umukino wa nyuma, abafaransa kuri Sitade yabo n’imbere y’abafana benshi babo ntabwo bashoboye kwikura imbere ya Portigal yakinnye iminota myinshi y’umukino idafite kizigenza wayo Ronaldo wagize ikibazo mu minota ibanza y’umukino. Abafaransa bahabwaga amahirwe ariko byarangiye batayabyaje umusaruro.

Umukinnyi Eder, mu gace ka kabiri k’iminota y’inyongera, niwe waboneye ikipe ya Portigal igitego kimwe rukumbi mu mukino cyabonetse ari nacyo cyatumye ibyishimo bitaha mu gihugu cya portigal bakegukana Euro 2016.

Umukinnyi w’ikirangirire Christiano Ronaldo utabashije no kurangiza iminota ya mbere y’igice cya mbere kubera imvune, yatangaje ko nubwo atabashije kurangiza umukino ariko ngo bagenzibe babikoze, barwaniye intsinzi kandi bayigeraho.

Christiano, yatangaje kandi ko yishimye cyane mu buryo bugoye gusobanura kuba atwaye iki gikombe mu buzima bwe atari yarigeze atwara ari kumwe n’ikipe y’igihugu.

Muri uyu mukino, ikipe y’abafaransa yakiniraga imbere y’abafana bayo, ntako itagize ngo irebe ko yabona igitego ariko byarangiye Portigal iyitwaye igikombe ku gitego 1-0.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →