Umuhanzi, umuririmbyi kizito Mihigo yaba agiye kongera gusubira imbere y’urukiko?

Nyuma y’igihe gishize akatiwe imyaka 10 y’igifungo kubera ibyaha yahamijwe, Kizito Mihigo ngo igihano yahawe yakijuririye mu rukiko rw’Ikirenga.

Kizito Mihigo, umuhanzi akaba n’umuririmbyi mu ndirimbo zanyuze benshi zirimo izatangaga ubutumwa bw’ amahoro n’isanamitima, izatangaga ubutumwa bujyanye no kwibuka hamaganwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yajuririye urw’Ikirenga.

Kizito Mihigo, nyuma yo gukatirwa n’urukiko rukuru ngo yaje kwitabaza urw’ikirenga arajurira nubwo bitigeze bimenyekana. yajuririye igihano yahawe ngo arebe ko cyagabanywa cyangwa akarekurwa cyane ko ubwo yaburanaga yemeye icyaha ndetse agasaba imbabazi.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yemereye “Igihe” dukesha iyi nkuru ko Kizito Mihigo yajuriye. Yatangaje kandi ko bataramenya amataliki y’iburanisha ngo kuko urukiko arirwo ruzatangaza igihe urubanza ruzabera.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Nkusi yatangaje kandi ko ngo ijurira ritakozwe na Kizito wenyine ko ahubwo n’abandi bareganywe mu rubanza bagahamwa n’ibyaha bajuriye mu rukiko rw’ikirenga. Abajuriye bakaba ari Cassien Ntamuhanga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi.

Ubwo Kizito Mihigo yaburanaga mu rukiko, yahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’ubwoshye bwo kugirira nabi Perezida wa Repubulika ndetse n’icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi. Yaregwaga kandi icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba ariko iki yakibayeho umwere.

Kizito Mihigo yafashwe mu mwaka wa 2014, ajyanwa mu rukiko araburana, arakatirwa, ubu amaze igihe kigera ku mwaka n’amezi atanu( Duhereye igihe yakatiwe) akatiwe gufungwa imyaka 10 n’urukiko rukuru. Mugihe kitaramenyekana kizatangazwa n’urukiko rw’ikirenga nibwo Kizito azagezwa imbere y’ubutabera akiregura k’ubujurire bwe.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →