Umudepite w’Uburundi Hafsa Mossi yapfuye arashwe

Hafsa Mossi, umudepite wari uhagarariye uburundi mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba yarasiwe ibujumbura arapfa.

Kuri uyu wa gatatu Taliki ya 13 Nyakanga 2016, Ibujumbura mu Burundi harasiwe umudepite Hafsa Mossi wari uhagarariye iki gihugu mu nteko ishinga amategeko mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba EALA.

Polisi y’u Burundi, yahamije amakuru y’urupfu rw’uyu mudepite Hafsa, ivuga ko yarashwe n’abantu batarabasha kumenyekana akajyanwa kwa muganga agitera akuka ariko bikanga akaba ariho agwa.

Umuvugizi w’igipolisi cy’uburundi, yatangaje ko Mossi yarashwe ahagana mu masaha ya saa yine z’amanywa n’abantu bari mu modoka bagahita bakomeza ariko ngo bakaba batabashije kumenyekana cyangwa ngo bafatwe.

Hafsa Mossi, umwaka ushize yari mu Rwanda aho yanasuye impunzi z’abarundi arebye uko zimerewe asuka amarira yiyemeza kuzikorera ubuvugizi no kugerageza kushaka umuti w’uko zataha zikava mubuhungiro.

Aha Hafsa yaririraga impunzi z'abarundi i Mahama bababajwe n'ubuzima bwazo.
Aha Hafsa, yaririraga impunzi z’abarundi i Mahama ababajwe n’ubuzima bwazo.

Hafsa Mossi, yakoze akazi k’ubunyamakuru kuri Radio BBC, yakoze kandi imirimo itandukanye ya Politiki, yabaye Minisitiri, yabaye umuvugizi wa Guverinoma mu gihugu cy’uburundi. abamuzi bahamya ko yari umuntu wa hafi wa perezida Pierre Nkurunziza dore ko bari banasangiye ishyaka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →