Kamonyi: Kubona aho gukorera ngo byabarinze impanuka za hato na hato

Nyuma yo kumara igihe batakamba ngo bahabwe aho gukorera, abamotari bakorera kamonyi bavuga ko kuhabona byabarinze byinshi bitari byiza.

Abatwara abagenzi kuri Moto (Abamotari) bakorera mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku masuka, nyuma yo guhabwa aho bakorera, bavuga ko biruhukije ndetse bagashima kuko ngo kugira aho bakorera byabarinze ibizazane birimo n’impanuka bahuraga nazo.

Uretse kuba aba bamotari barahuraga n’icyibazo cyo gufatwa bagacibwa amafaranga yo guparika nabi, bavuga ko n’impanuka zari zitaboroheye kuko ngo baparikaga hakurya y’umuhanda ugereranije n’aho imodoka zisiga abagenzi ari nabo bakiriya babo benshi bagira.

Ukwizabigira John, umumotari ukorera Kamonyi avuga ko bishimiye parikingi bahawe, avuga kandi ko ibyishimo atari iby’abamotari gusa kuko ngo n’abagenzi babyungukiyemo kuko ngo aho baparikaga mbere bari mu byago byinshi byo gukorerwa cyangwa guteza impanuka.

Ukwizabigira agira ati:” Aha twahahawe na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri kamonyi, ni ahantu heza cyane, umugenzi ava mu modoka yicara kuri moto cyangwa nanjye na muvana ahantu nkamugeza hano ava kuri moto yinjira mu modoka, nta mugenzi ucyambuka umuhanda aje kudutega cyangwa se ngo twe dusiganwe twambuka dutanguranwa abagenzi. Turashimira Polisi n’abadukoreye ubuvugizi”.

Aho abamotari baparika ni ukurwanira abagenzi n'amavatiri bahora bahanganye.
Aho abamotari bahawe guparika ni ukurwanira abagenzi n’amavatiri bahora bahanganye.

Musabyimana Jean Pierre, umumotari ukorera nawe Kamonyi (aho bita ku iseta yabo) we agira ati:” wavaga hariya hakurya watambira aha bagahita bagufata ngo uparitse nabi, kumvikana n’abasekirite mwaheraga mu bihumbi icumi kuko bagushyikirije Polisi cyangwa ikakwifatira wandikirwaga ibihumbi 25, kubona Parikingi rero byaradushimishije ndetse biturinda ibizazane.

Aba bamotari bakorera ku iseta ya kamonyi (uko bo babyita) ahazwi nko ku masuka, nyuma yo guhabwa Iseta bakoreraho ndetse bagashima Polisi yabikoze ngo basigaranye ikibazo kimwe ki kibateye inkeke cy’amavatiri bavuga ko atagira ibyangombwa nyamara akabatwara abagenzi.

CIP Hakizimana Andre, umuvugizi wa Polsi mu ntara y’amajyepfo, ku kibazo cy’imodoka z’amavatiri abamotari, yabwiye intyoza.com ko ari ikibazo bagiye kuvugutira umuti.

CIP Andre Hakizimana agira ati:” Abamotari ni bashire impungenge, iyo tumenye ikibazo tugerageza kugishakira igisubizo, nibashire impumpu icyo nacyo turagishakira umuti urambye”.

Ikibazo cy’abamotari n’izi modoka nto zibatwara abagenzi (Taxi Voiture) ni ikibazo kimaze igihe na mbere y’uko bahabwa iseta bakoreraho, ngo cyakomeje kuvugwa kirandikwa kimenyeshwa inzego za Polisi nyamara ngo buri gihe babwirwa ko gikemuka bikarangira ntagikozwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →