Cyuve: Barishyuza ingurane y’imitungo yangijwe n’imashini zica imihanda

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyuve, cyane cyane abo mu mudugudu wa Marantima, mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru baravuga ko imitungo yabo yangijwe n’imashini ica imihanda nyamara bakaba batarahawe ingurane, kugeza n’ubu bakaba bakishyuza ariko barahebye. Ibyo akarere ntikabikozwa.

Mukandatira ni umukecuru w’imyaka 60, akaba umwe mu bavuga ko batahawe ingurane z’ibye byangijwe. Agira ati “Natunguwe no kubona imashini ikora imihanda ije maze igatangira guca imihanda, ari nako yangiza imitungo yacu yarimo ibirayi, amashyamba n’ibindi”.

Akomeza avuga ko nta muyobozi n’umwe wigeze abamenyesha ko aho hantu hazanyuzwa umuhanda, ngo byibura basarure imyaka yabo cyangwa bateme ibiti byabo byangijwe hakiri kare.

Akomeza avuga ko kuba imyaka yabo yarangijwe bizabateza inzara, kandi ngo n’umurima muto asigaranye yiteguye ko banki ishobora kuzawutwara kuko bari barasabye umwenda muri banki bibumbiye muri koperative y’abahinzi b’ibirayi, none ngo imashini zarabyangije ntibahabwa ingurane. Akarere ntikabikozwa.

Akarere karabagaramye

Mu gihe abaturage bafite imirima yanyujijwemo umuhanda bakomeza gutakamba basaba kwishyurwa ibyabo byangijwe, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo burahakana ayo makuru.

Akarere ka Musanze kemeza ko nta mitungo y’abaturage yangijwe kuko ngo mbere y’uko imihanda icibwa bari bumvikanye n’abaturage.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe  iterambere ry’ubukungu, Habyarimana Jean Damascène, agira ati “Mbere y’uko iyi mihanda icibwa,  ubuyobozi  bwabanje kubonana n’abaturage, twemeranya uburyo bazahabwa  ingurane z’ibyabo bishobora kwangirika.  Niba rero hari aho imashini zanyuze nko mu mbibi zikangiza, ibi nabyo tugiye kubiganiraho n’aba baturage kandi na bo bazabona ingurane”.

Ubusanzwe iyo hari ahazanyuzwa ibikorwa rusange, abagomba guhabwa ingurane bigomba gukorwa mu mezi ane.

Mu bintu 22 biteganywa n’itegeko N° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, umuhanda n’inzira ya gariyamoshi ni byo biza kuri nomero ya mbere.

Ingingo ya 27 y’iri tegeko ivuga ko ibihabwa agaciro mu kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ngo harihwe indishyi ikwiye z’abimuwe ku mpamvu z’inyungu rusange ari ubutaka, ibikorwa umuntu yakoze ku butaka bigamije kubukoresha neza cyangwa kububyaza umusaruro, n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa.

Munyantore Jean

Umwanditsi

Learn More →