Leta y’u Rwanda yateye utwatsi Raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu

Raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Human Right Watch” irashinja u Rwanda gufunga abakene rukanabahohotera.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Human Right Watch“, kuri uyu wa Kane Taliki ya 21 Nyakanga 2016, wasohoye raporo aho ushinja Leta y’u Rwanda guhohotera abakene, kubafungira mu bigo ngorora muco bitandukanye (transit centers).

Ibigo byashyizwe mu majwi n’uyu muryango Leta y’u Rwanda ngo ifungiramo aba bantu ni ikigo cya Gikondo,mu mujyi wa Kigali, Ikigo cya Muhanga ho mu karere ka Muhanga, Ikigo cya Mbazi ho mu karere ka Huye hamwe n’ikigo cya Mudende ho mu karere ka Rubavu.

Uyu muryango Uharanira uburenganzira bwa muntu, muri Raporo yawo ugaraza ko abafatwa bagafungwa ari abakene, abatagira aho baba, abacuruza mu muhanda, abana b’inzererezi hamwe n’abandi bose ngo bakennye aho ngo bafatwa bakajyanwa muri ibi bigo bagafatwa nabi, bagakubitwa ndetse bakamarayo igihe kirekire.

Uyu muryango kandi, ushinja Leta y’u Rwanda ko uretse gukubita no guhohotera aba uvuga ko baba bafunze ngo banabuzwa uburenganzira bwabo burimo, kutagaburirwa neza kandi bikwiye, kutavurwa, kudahabwa amazi, umwanda.

Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu, usaba Leta y’u Rwanda ko yafunga ibi bigo,abo ifunga ngo bagashakirwa uko bigishwa imyuga ngo naho kubafunga no kubatoteza ngo sibyo byarangiza ubukene bafite.

Ibi birego bikubiye muri iyi Raporo, u Rwanda ntabwo rubyemera, rubitera utwatsi, ruvuga ko ibi ari uburyo bw’uyu muryango bwo gushaka kuruharabika utangaza ibinyoma bitagize aho bishingiye.

Johnston Busingye, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, avuga ko ibi uyu muryango ukora atari ubwambere ubikora, avuga ko ari uburyo bw’ikinyoma bushingiye ku kwishakira amaramuko kandi ko ngo nta cyiza ujya uvuga ku Rwanda.

Minisitiri Busingye, avuga kandi ko Leta y’u Rwanda ifite uburyo na gahunda nyinshi zo kwita no guteza imbere imibereho y’abaturage b’u Rwanda batishoboye, avuga ko ibivugwa n’uyu muryango asanga ari ibinyoma byambaye ubusa, bigamije guharabika u Rwanda. avuga kandi ko muri iyi gahunda u Rwanda rushyira hafi 80% mu ngengo y’imari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda igihugu kihaye zijyanye n’iterambere.

Minisitiri Busingye, avuga kandi ko ibyo uyu muryango uvuga ko abantu bahohoterwa ndetse bagakubitwa ko atari byo, avuga ko hariho amategeko ahana uwariwe wese wahohotera cyangwa agakora amakosa nkayo, avuga kandi ko uyu muryango wagiye usabwa kenshi gutanga ingero kubavugwa ukanga kubikora.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →