• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

U Rwanda si icyambu cyangwa isoko ry’icuruzwa ry’abantu – ACP Twahirwa

Umwanditsi
July 24, 2016

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’umunyakenya, akurikiranyweho icuruzwa ry’abantu abanyujije ku butaka bw’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda, kuri iki cyumweru Taliki ya 24 Nyakanga 2016, yerekanye umugabo w’umunyakenya ukurikiranyweho icuruzwa ry’abantu, yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda afite abagore batatu b’abarundi aho ngo yari abatwaye muri Arabiya Sawudite kubashakira akazi.

Aba bagore uko ari batatu, bakuwe mu gihugu cy’uburundi bapakizwa imodoka ya Yahoo Express, bizezwa na mugenzi wabo basenganaga muri Isilamu witwa Rehema uzwi nka Mama Sandra w’iburundi ko bagiye guhabwa akazi kazajya kabahemba amafaranga atari hasi y’ibihumbi magana atanu by’amarundi mu gihugu cya Arabiya Sawudite.

Uko ari batatu, nubwo baziranye ariko bahuriye mu modoka bose ntawari uzi gahunda y’undi kuko uwababwiraga yabihanije ababwirako bagomba kubigira ibanga kugera babonye akazi.

Bageze ku mupaka w’u Rwanda n’uburundi ku ruhande rw’u Rwanda, babajijwe aho bagiye bavuga ko bagiye Arabiya Sawudite, babajijwe aho bagiye uko hitwa, amazina y’uwo bagiye kureba birabacanga ari nabwo batangiraga kubazwa iby’aho bagiye neza.

Nyuma yo kubazwa, abashinzwe umutekano bagize amakenga kuribo kuko nabo ubwabo batari bazi aho bagiye ari nabwo mu gukurikirana hafashwe uwari wihishe inyuma y’ijyanwa ryabo ndetse bakaba baravanye mu gihugu cy’uburundi ariko bo batamuzi.

Asumani Wachira, ntiyemeranywa na Polisi kuko ahakana ko adkora icuruzwa ry'abantu.
Asumani Wachira, ntiyemeranywa na Polisi kuko ahakana ko adakora icuruzwa ry’abantu.

Mu gukurikirana, abashinzwe umutekano baje gusanga hari umunyakenya witwa Asumani Wachira ari nawe baturukanye Burundi nyamara bo batamuzi, abagenda iruhande, abitaho, abagurira ibyo kurya bari ku mupaka buzuza ibyangombwa banategereje imodoka yagombaga kubavana ku mupaka.

Asumani Wachira, uri mu maboko ya polisi y’u Rwanda, yatangarije itangazamakuru ko icyaha akurikiranyweho cy’icuruzwa ry’abantu atacyemera.

Wachira, yemera ko afite Kampanyi muri Kenya inakorera muri Arabiya Sawudite ishakira abantu akazi, gusa avuga ko yari yagiye mu gihugu cy’uburundi agira ngo arebe ko yakwagura ibikorwa bya Kampanyi akorera.

Aba bagore, nibo babeshywe ko bagiye gushakirwa akazi bakurwa iburundi nk'amatungo atazi iyo ajyanywe.
Aba bagore, nibo babeshywe ko bagiye gushakirwa akazi bakurwa iburundi batazi neza ibyo bajyanywemo.

ACP Twahirwa Celestin, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rudashobora kuba icyambu cy’uwariwe wese ukora icuruzwa ry’abantu ndetse ko rudashobora kwemera kurebera no kureka abakora mwene ubu bucuruzi.

ACP Twahirwa, yavuze kandi ko abantu bagomba kumenya ko ibi ari icyaha gihari, gifite uburemere ndetse gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ingingo ya 593 aho uhamwe n’icyaha ahabwa ibihano biva ku myaka irindwi kegera ku myaka cumi y’igifungo.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga