Koffi Olomide, Umuhanzi akaba n’umuririmbyi ukomeye yongeye gutabwa muri yombi

Nyuma yo gufatirwa mu gihugu cya Kenya ashinjwa gukupita umwe mubaririmbyi be ndetse agahita yurizwa indege, Koffi Olomide yongeye gutabwa muri yombi i Kinshasa.

Koffi Olomide, Umuhanzi akaba n’umuririmbyi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Kongo Kinshasa, yongeye gutabwa muri yombi yambikwa amapingu ashyirwa mugihome.

Bitegetswe n’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Kongo, Koffi Olomide yafashwe na Polisi y’igihugu cya Kongo imwambika amapingu.

Amakuru ava Kongo Kinshasa, ahamya ko ifatwa ry’uyu muririmbyi uzwi cyane muri kongo no hirya no hino ku Isi byaba byatewe n’impapuro zavuye muri Kenya zijyanye n’ibikorwa by’urugomo uyu Koffi Olomide yahakoreye ubwo yakubitaga bikomeye umwe mubakobwa bamubyinira.

Koffi Olomide, nkuko tubikesha Popafro.com, biteganijwe ko agezwa imbere y’ubutabere kuri uyu wakabiri nyuma ya saa sita akisobanura kubyo akurikiranyweho.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →