Uwari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Juvenal Habyalimana yatawe muri yombi

Enoch Ruhigira, wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Juvenal Habyalimana yafatiwe mu gihugu cy’ubudage ahurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Taliki ya 22 Nyakanga 2016, Enoch Ruhigira wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Juvenal Habyalimana ( Directeur de Cabinet) yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Frankfurt mubudage.

Uyu Ruhigira, yatawe muri yombi na Polisi mpuzamahanga mubudage, igendeye ku mpapuro u Rwanda rwatanze zimushakisha aho ari ku rutonde rw’abasaga 600 bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nkusi Faustin, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yemeje amakuru y’ifatwa rya Ruhigira w’imyaka 65, avuga ko uyu wahoze ari umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu biro bya Perezidansi y’u Rwanda yagiye agira uruhare mu itegurwa rya Jenoside no kuyobora inama zitandukanye zateguraga Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Enoch Ruhigira, Ni umwe mu bantu bitabiraga ibiganiro by’amahoro byaberaga arusha muri tanzaniya bihuje ubutegetsi bwa Habyalimana Juvenal na FPR Inkotanyi mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uwari umukuru w’Igihugu Juvenal Habyalimana amaze gupfa, amakuru avuga neza ko Enoch Ruhigira yafashijwe gusohoka mu gihugu n’ingabo z’ababiligi zari mu Rwanda akanyura muri Kenya akomereza mububiligi aho yaje kuva bitewe n’amashyirahamwe y’abacitse ku Icumu rya jenoside n’inshuti zabo, aha yahavuye yerekeza mu gihugu cya Philippine nyuma naho aza kuhava yerekeza muri New zealand.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →