• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Uwari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Juvenal Habyalimana yatawe muri yombi

Umwanditsi
July 26, 2016

Enoch Ruhigira, wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Juvenal Habyalimana yafatiwe mu gihugu cy’ubudage ahurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Taliki ya 22 Nyakanga 2016, Enoch Ruhigira wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Juvenal Habyalimana ( Directeur de Cabinet) yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Frankfurt mubudage.

Uyu Ruhigira, yatawe muri yombi na Polisi mpuzamahanga mubudage, igendeye ku mpapuro u Rwanda rwatanze zimushakisha aho ari ku rutonde rw’abasaga 600 bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nkusi Faustin, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yemeje amakuru y’ifatwa rya Ruhigira w’imyaka 65, avuga ko uyu wahoze ari umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu biro bya Perezidansi y’u Rwanda yagiye agira uruhare mu itegurwa rya Jenoside no kuyobora inama zitandukanye zateguraga Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Enoch Ruhigira, Ni umwe mu bantu bitabiraga ibiganiro by’amahoro byaberaga arusha muri tanzaniya bihuje ubutegetsi bwa Habyalimana Juvenal na FPR Inkotanyi mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uwari umukuru w’Igihugu Juvenal Habyalimana amaze gupfa, amakuru avuga neza ko Enoch Ruhigira yafashijwe gusohoka mu gihugu n’ingabo z’ababiligi zari mu Rwanda akanyura muri Kenya akomereza mububiligi aho yaje kuva bitewe n’amashyirahamwe y’abacitse ku Icumu rya jenoside n’inshuti zabo, aha yahavuye yerekeza mu gihugu cya Philippine nyuma naho aza kuhava yerekeza muri New zealand.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga