Umushumba wa Kiriziya Gaturika yasebeye imbere y’imbaga y’abakirisitu

Papa Francis, umushumba wa kiriziya gaturika ku Isi, imbere y’imbaga y’abakirisitu yaguye hasi bitunguranye.

Papa Francis, umushumba wa Kiliziya gaturika ku Isi, aho ari muruzinduko mu gihugu cya Pologne, yasebeye imbere y’imbaga yari imukurikiye aho yaturiraga igitambo cya Misa ndetse n’amamiliyoni y’abantu yamukurikiranaga ku Isi kuri za Televiziyo.

Abapadiri b’abahereza b’uyu mukambwe w’imyaka 79 barongojwe imbere na Guido Marini usanzwe ayobora misa ivatikani nibo bamweguye akomeza igitambo cya misa.

Papa Francis, asanzwe agira ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo bwitwa sciatica, akenshi iyo bumufashe ngo bumuteza ikibazo mu maguru intege zikabura.

Ubwo Papa Francis yarimoyegurwa.
Ubwo Papa Francis yarimo yegurwa kugira ngo akomeze igitambo cya Misa.

Papa Francis, umushumba wa Kiriziya gaturika, mu kwitura hasi kwe ngo ntacyo byahungabanyije ku buzima bwe kuko nyuma yo kwegurwa yakomeje igitambo cya misa.

Ubwo Papa Francis yaturaga igitambo cya misa aha muri Pologne, umutekano hirya no hino wari wakajijwe muburyo bwose kubwo kwikanga ibitero by’ibyihebe bimaze iminsi byibasiye umugabane w’uburayi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →