Gasabo: Abavuga rikumvikana bagera ku 2000 bakanguriwe Isuku n’umutekano

Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi na polisi y’u Rwanda ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano.

Polisi y’u Rwanda yasabye abavuga rikumvikana bo mu karere ka Gasabo n’abagatuyemo muri rusange kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kwimakaza isuku, ibi bikaba bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ubu butumwa bukurikira igikorwa cy’ubukangurambaga bw’amezi atandatu ku mutekano n’isuku bwatangijwe mu ntangiro z’Ukwakira uyu mwaka ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bukaba bugamije gukangurira abantu kurangwa n’isuku no kugira uruhare mu gusigasira umutekano.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyo muri Gasabo cyabaye ku itariki 29 Nyakanga, kikaba cyaritabiriwe n’abagera ku 2000 baturuka mu murenge wa Remera barimo abajyanama b’ubuzima, abikorera, abayobozi barimo ab’ibigo nderabuzima, ab’ibigo by’amashuri, n’abayobozi b’amadini.

Mu ijambo yagejeje ku bagize ibi byiciro, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Joseph Nzabonimpa yababwiye ko nta mahoro n’umutekano bishobora kuba ahatari imibereho myiza.

Yagize ati:”Abantu barangwa n’isuku nke baba bafite ibyago byo kwandura indwara zitandukanye. Nk’abavuga rikumvikana murasabwa gufata iya mbere mu gukangurira abaturanyi banyu kurangwa n’isuku ibihe byose”.

Imirenge y’indashyikirwa muri ubu bukangurambaga bugamije kwimakaza isuku no gusigasira umutekano mu Mujyi wa Kigali ihabwa ibihembo bitandukanye.

IP Nzabonimpa yababwiye kandi ati:” Umutekano n’isuku ni magirirane kugira ngo umuntu abashe gutanga serivisi nziza. Ni yo mpamvu bigomba buri gihe kwitabwaho”.

Muri iyo nama, ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Gasabo, Vivine Tuyizere yasabye abagize ibyo byiciro gukangurira abantu kurangwa n’isuku aho bari hose.

Yagize ati:”Isuku ihera mu muryango aho buri wese mu bawugize akwiye kurangwa na yo hanyuma igakomereza n’ahandi. Ndahamya ndashidikanya ko nidukurikiza aya mahame tuzagera kuri byinshi”.

Tuyizere yabibukije ko umutekano n’isuku ari inkingi za mwamba z’iterambere rirambye, bityo ko bitewe n’umuvuduko w’iterambere mu Mujyi wa Kigali abafatanyabikorwa bose bagomba kugira uruhare mu kubumbatira umutekano no kurangwa n’isuku.

Hagati aho, aba bagize ibi byiciro bifatanyije n’abandi batuye mu murenge wa Remera gusibura imiyoboro y’amazi yo ku mihanda no gusiga amarangi kuri zimwe mu nkuta zo ku mihanda.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →