Kamonyi: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Imodoka nto yo mubwoko bw’ivatiri starlet yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya yose uwari uyitwaye aburirwa irengero.

Ahagana ku isaha ya saa moya n’igice z’ijoro zo kuri uyu wa kane Taliki 4 Kanama 2016, imodoka nto bita Starlet, yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze ahitwa mu nkoto irakongoka yose.

Iyi modoka yahiye igakongoka, byaje kumenyekana bigoye ko yari ifite Puraki nomero RAA 396 C aho ababonye ishya bavuga ko yavaga Kigali yerekeza Kamonyi Rugarika.

Impanuka yo gushya kw’iyi modoka yabereye rwagati neza muri Santere y’ubucuruzi ya Nkoto, nta muntu yagize icyo itwara, nta n’ikindi icyaricyo cyose yangije.

Ubwo ikinyamakuru intyoza.com cyageraga aho impanuka yabereye, abaturage barwanye no kugerageza kuyizimya bafatanije na Polisi, bahamya ko babonye ifatwa n’inkongi y’umuriro igeze mu muhanda rwagati bakarwana no kuyizimya ariko bikanga bikaba iby’ubusa igashya yose.

Uko imodoka yahiye igakongoka.
Uko imodoka yahiye igakongoka.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ntabwo yabashije kumenyekana kuko yahise ahunga ariko nyirimodoka we yamenyekanye ko yitwa Rukundo Gratien umuturage utuye mu murenge wa Rugarika muri aka karere ka Kamonyi.

Andi makuru ikinyamakuru intyoza.com cyabashije kumenya kuri iyi modoka, avuga ko kumanywa n’ubundi yari yigeze gushaka guhira i nyabugogo mu mujyi wa Kigali ariko ngo bagahita bayizimya itaragira icyo iba.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →