Kamonyi: Imwe mu mirenge ikomeje kugaragaza intege nke mu bwisungane mu kwivuza

Imirenge itatu gusa mu karere ka Kamonyi muri 12 ikagize, niyo yashoboye kujya ku kigero cyo hejuru ya 50% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza mu cyumweru dushoje.

Mu karere ka Kamonyi, muri iki cyumweru gitambutse cyashojwe kuwa gatanu Taliki 5 Kanama 2016 ubaze iminsi y’akazi, bigaragara ko imirenge 9 muri 12 yagize ubwitabire buri hasi cyane mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Sante).

Imirenge 3 gusa muri 12, niyo yabashije kugera ku kigero cyo hejuru ya 50% mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu gihe indi mirenge igenda biguruntege,  icyenda yose ikaba iri munsi 50%.

Umurenge ugaragara ko wanikiye indi ni umurenge wa Mugina aho ufite 58.3%, uwa kabiri ni Rugarika ifite 52.7%, uyu nawo ugakurikirwa n’umurenge wa Kayumbu ufite 51.0% naho umurenge uherekeje indi ariwo wa nyuma ni Kayenzi aho ufite 36.9%.

Uko buri murenge uhagaze, abaturage bawo n'ubwitabire.
Uko buri murenge muri 12 igize akarere ka Kamonyi uhagaze, abaturage bawo, ubwitabire n’amafaranga.

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wunjirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, aganira n’intyoza.com yavuze ko ikibazo cyo cyagaragaye, yakomoje ku mpinduka z’ibyiciro by’ubudehe byatumye bamwe mu baturage batinda kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Uwamahoro, yemeza ko umusaruro utabaye mwiza mu cyumweru gitambutse, avuga kandi ko ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego bireba bwafashe ingamba zizatuma umusaruro wiyongera, yizeza impinduka ashingiye ku ngamba zafashwe n’ubuyobozi.

Uyu muyobozi, ahamya ko iki cyumweru gitangiye igipimo cyo kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kizazamuka ku buryo bugaragara, avuga ko mu gihe umuturage yarwara ntabone uko yivuza byaba ari ikibazo gikomeye kuko ngo ubuzima aribwo bwa mbere.

Uwamahoro Prisca, avuga ko mu ngamba zafashwe harimo gushyira imbaraga mu kurushaho kwegera abaturage bakaganirizwa, kwita cyane ku mirenge igaragara ko iri inyuma ariko kandi ngo n’indi nayo igasabwa kutirara ahubwo ikarushaho kongeramo imbaraga.

Zimwe mu ngamba uyu muyobozi yatangarije intyoza.com zishingiye ku gukora ubukangurambaga urugo ku rundi, gahunda yatangiye hamwe mu mirenge yiswe “Nibature” aho ngo hafatwa nk’isaha imwe mu gitondo mbere y’akazi bakaganira mu buryo bw’ubukangurambaga mu gutanga ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →