Kamonyi: Uwahoze mu buzima bw’ubumarine mu rugamba rwo kwiteza imbere

Mu rugamba rwo kwiteza imbere, ntibimubuza kwibuka imyaka isaga 8 yamaze mu buzima bw’ubumarine nk’igihe cy’impfabusa n’igihe cy’ubwihebe kuko ngo nta cyerekezo, nta n’icyiza uretse kwitwa igicibwa mu bantu.

Niyoyita Emmanuel, ni umuturage utuye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugarika, ibikorwa bye abikorera mu murenge wa Runda mu kagari ka Ruyenzi, avuga ko nyuma y’ubuzima bwo mu muhanda no kuba umu marine ageze kure mu kwiteza imbere.

Niyoyita, aganira n’intyoza.com yavuze ko igihe kitari gito ubuzima bwe bwabaye ku muhanda ndetse no mu gishanga cya nyabugogo kigabanya umurenge wa Gisozi na Muhima, yari mubo bita abamarine atazi gukora icyiza uretse guhemuka.

Niyoyita, mu bikorwa bye bya buri munsi, uko agerageza kwiteza imbere ntabwo yibagirwa igihe yapfushije ubusa. iki gihe kuri we, agifata nk’igihe kibi yagize mu buzima aho ubu avuga ko asa nk’uwavuye murupfu akajya mubuzima.

Uko Niyoyita Emmanuel yavuye mubuzima bw’ubumarine

Niyoyita Emmanuel, avuga ko umunsi umwe mu mukwabu wari wakozwe, yafashwe nk’inzererezi akajyanwa ku muhima aho nyuma y’ijonjora ry’abari bafashwe bamwe nawe arimo yajyanywe Iwawa ngo agororerweyo nubwo naho ngo yaje kuhatoroka atarangije amasomo.

Niyoyita, yatangarije intyoza.com ko ageze i Wawa yahitishijwemo umwuga ashaka gukurikira, yahisemo umwuga w’ububaji ariko ngo bigeze hagati yaje gutoroka atarangije yigarukira Kigali.

Bimwe mu bigize ubukorikori bwa Emmanuel Niyoyita.
Bimwe mu bigize ubukorikori bwa Emmanuel Niyoyita.

Agarutse Kigali, Niyoyita yaje guhura n’umusaza w’umubumbyi amwitaho ndetse amwigisha kubumba aho yaje kubikunda akanatangira kugenda arekurana n’umuzima bw’ubumarine no kuba ku muhanda.

Niyoyita, ubwo yabaga yiga ububumbyi kuri uyu musaza wakoreraga kacyiru, yaje no kuhigira kubaza abikuye ku muhungu w’uyu musaza wabikoraga bityo akomereza ku bumenyi buke yari yakuye i Wawa ndetse aza kubikunda byombi; kubumba no kubaza.

Niyoyita agira ati:” Mbonye ko maze kubimenya byombi kubumba no kubaza, nahise rero ntaha njya murugo iwacu ku ivuko ku rugarika nyine, ngezeyo Papa naramubwiye nti dore icyo maze kumenya ni iki ngiki, ugomba kumfasha iki n’iki, Umusaza yagize gutya angurira iranda, urukero, inyundo n’imetero ntangirira aho ngaho nkora umwuga wo kubaza ku rugarika”.

Uretse Ubukorikori bwe, ubutaka buto akoreraho anabwororeraho inkwavu.
Niyoyita, uretse ubukorikori bwe, ubutaka buto akoreraho anabwororeraho inkwavu.

Niyoyita, avuga ko yaje guhagarika kubaza akigarukira mu mujyi ariko noneho akajya ku giti cy’inyoni aho yahisemo kujya yikorera umwuga wo kubumba, yatangiye abumba utuvase n’utundi dutako dukoze mu ibumba akajya atugurisha akabona udufaranga.

Amaze kubona ko bimuzanira udufaranga nkuko abivuga, yashatse aho gukorera aza kubona iseta ku ruyenzi bimugoye aho ubu akorera akaba anahamaze igihe. uva Kigali werekeza kamonyi, iyo urenze Kamuhanda haruguru gato y’ikirombe cy’ingwa ubona ubukorikori bwe ku muhanda mu ruhande rw’ibumoso utaragera mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi.

Niyoyita, avuga ko ubukorikori bwe bushingiye ku kubumba yabukomatanyije no kubaza, ndetse kuri ibyo aho akorera akaba ahororeye inkwavu nazo ngo zimuha agafaranga.

Aha Niyoyita yarimo ateranya ibyuma bitandukanye yatoraguye n'ibyo yaguze byakoze ngo abibyazemo igare.
Aha Niyoyita, yarimo ateranya ibyuma bitandukanye yatoraguye n’ibyo yaguze byakoze ngo abibyazemo igare.

Niyoyita Emmanuel, yabwiye kandi intyoza.com ko mubyo yize nawe amaze gusangiza abatari bake ubumenyi yagiye abona, avuga kandi ko yize no gukora amagare kuburyo ajya atoragura ibyuma bataye byayo ubundi akagura ibyakoze akikorera igare kuburyo nabyo abibonamo amafaranga amufasha mu bitari bike.

Niyoyita Emmanuel, kugeza ubu ni umugabo ufite umugore n’abana bane, akangurira abakiri mu buzima bwo ku muganda n’ubw’ubumarine kubuvamo ndetse akavuga ko uzamusanga wese cyangwa ugerageje kumwemerera azamwigisha kwibeshaho kandi akabikora nta kiguzi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →