• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Imikino y’urusimbi izwi ku mazina y’ibiryabarezi yongeye gukomorerwa.

Umwanditsi
August 14, 2016

Nyuma y’igihe kitagera ku kwezi imikino y’urusimbi yiswe iy’amahirwe imenyerewe ku izina ry’ibiryabarezi ihagaritswe by’agateganyo na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo, yongeye gukomorerwa.

Hari taliki ya 27 Nyakanga 2016, nibwo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko ihagaritse by’agateganyo imikino y’urusimbi izwi ku izina ry’ibiryabarezi, imikino ikinishwa hakoreshejwe imashini( Slot machines), nyuma y’igihe kitagera ku kwezi iyi minisiteri yakomoreye amwe mu makampanyi akora ubu bucuruzi bw’iyi mikino y’urusimbi.

Nyuma y’igihe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ikora igenzura ku byari byatumye ifunga ibikorwa by’iyi mikino izwi nk’ibiryabarezi cyangwa imikino y’amahirwe, hafashwe icyemezo cyo gufunga amwe mu makampanyi ariko kandi inakomorera andi kuko ngo byagaragaye ko bamwe bujuje ibyangombwa abandi bakaba barakoraga nta n’ibyangomwa babifitiye.

Mu itangazo iyi Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru Taliki ya 14 Kanama 2016, amasosiyete ane yafungishijwe imiryango burundu naho andi abiri ahagarikwa by’agateganyo hatitawe ko afite ibyangombwa ahubwo bitewe n’uko hari ibyo batubahirije mubyo amategeko asaba.

Uretse aya masosiyete yahagaritswe burundu andi agahagarikwa by’agateganyo, hari andi masosiyete atatu yakomorewe akomeza ubucuruzi bwayo bw’imikino y’urusimbi ivugwa nk’imikino y’amahirwe ikoresha mashine (Slot Machines) benshi bazi kubiryabarezi.

Dore itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru rifunga rikanakomorera amwe mu masosiyete y’ubu bucuruzi:

Itangazo rikomorera ibiryabarezi

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga