Abashakira inyungu mu ikoreshwa n’icuruzwa ry’urumogi hamwe n’ibindi biyobyabwenge bararye bari menge, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe ifunze umugabo yafatanye ibiro 25 by’urumogi.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe ku italiki 13 Kanama 2016 yafatanye Bakanireba Emmanuel ibiro 25 by’urumogi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yavuze ko rwafatiwe mu nzu ye iri mu kagari ka Kabuga, ho mu murenge wa Musaza.
Yagize ati:” Mu rukerera rwo kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’imwe twagiye gusaka iwe bitewe n’amakuru twari twabonye ko acuruza urumogi maze dufatira biriya biro 25 mu nzu ye”.
SP Rutaremara, yavuze ko Bakanireba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe ndetse n’urwo rumogi yafatanywe akaba ari ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.
Yashimye abatanze amakuru yatumye afatanwa ruriya rumogi; kandi asaba abatuye muri Kirehe muri rusange gukomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera kandi batanga amakuru yatuma birushaho gukumirwa.
Yagize ati:”Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura no gufata ku ngufu. Ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa”.
Kirehe ifatwa nk’imwe mu nzira zikoreshwa n’abatunda ibiyobyabwenge babyinjiza mu gihugu babivanye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ibifatirwa muri aka karere bikaba akenshi binyuzwa mu murenge wa Nyamugali kubera ko wegeranye na Tanzaniya.
SP Rutaremara yagize kandi ati:”Hari abatekereza ko ibiyobyabwenge bituma umuntu yibagirwa ibibazo afite; ariko mu by’ukuri aho kubimwibagiza bimutera ibindi. Ababicuruza, ababinywa, n’ababikwirakwiza barasabwa kubireka kubera ko nta cyiza cyabyo”.
Yasabye abatuye muri aka karere kuba ijisho ry’umuturanyi, gukora neza amarondo, no gutanga amakuru ku gihe yatuma ibyaha bikumirwa.
Ingingo ya 593 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Ingingo ya 594 yacyo, ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Intyoza.com