Nyamagabe: Imbangukiragutabara yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Imodoka itwara abarwayi izwi ku izina ry’imbangukiragutabara, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka yose.

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 15 Kanama 2016, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru  intyoza.com ahamya ko ahagana mu masaha ya saa sita na 35  imodoka y’imbangukiragutabara (Ambulance) yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya yose igakongoka.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi y’umuriro ni iyo mu bwoko bwa NISSAN y’ibitaro bya Kigeme, iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Kamegeri akagari ka bwama ho mu mudugudu wa Gitwa.

Uyirebeye muruhande uko yabaye.
Uyirebeye murubavu uko Imbangukiragutabara yabaye.

Iyi Mbangukiragutabara yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya yose igakongoka yari ifite nomero za pulaki GP743A, uretse iyi modoka ubwayo yahiye yose igakongoka, nta muntu yahitanye nta n’ibyo yangije bindi.

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com ahamya ko iyi mbangukiragutabara yari ivuye kuzana umurwayi, ikaba yari itwawe n’umushoferi witwa Bareberaho Prosper w’imyaka 41 y’amavuko.

Ikinyamakuru intyoza.com cyagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda adutangariza ko amakuru yari atarayamenya neza, gusa aya makuru y’iyi mpanuka n’ishya ry’iyi modoka yahamijwe na CIP Andre Hakizimana umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo.

Uyirebeye imbere.
Uyirebeye imbere.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twari tutarabona amakuru y’icyaba cyateje iyi mpanuka yateje inkongi y’umuriro imodoka igashya yose igakongoka, ibi kandi byanahamijwe na CIP Andre Hakizimana ubwo yabwiraga intyoza.com ko impamvu y’iyi mpanuka itaramenyekana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →