Polisi y’u Rwanda itangaza ko yishe ukekwaho iterabwoba witwa Channy Mbonigaba ukomoka mu karere ka Rubavu akaba yiciwe i Nyarutarama mu karere ka Gasabo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki ya 17 Kanama, Polisi y’u Rwanda ibinyujije kurubuga rwayo yatangaje ko yishe Channy Mbonigaba wakekwagaho iterabwoba.
Channy Mbonigaba, yiciwe Nyarutarama ho mu mujyi wa Kigali, uyu Mbonigaba ukekwaho iterabwoba, polisi ihamya ho yabanje guhangana nayo barasana bikarangira yishwe ariko nawe ngo agakomeretsa umwe mubapolisi.
Ibikorwa by’iterabwoba si ubwambere bivuzwe mu Rwanda, si ubwambere kandi Polisi y’u Rwanda yishe ukekwaho iterabwoba imurashe.
Mu itangazo rya Polisi y’u Rwanda yashyize kurubuga rwayo nyuma y’iyicwa rya Mbonigaba Channy, irizeza abanyarwanda bose umutekano usesuye ariko by’umwihariko kubatuye Nyarutarama.
Intyoza.com