Thierry Henry, yahawe imirimo yo gutoza ikipe y’Ababiligi

Umukinnyi wabiciye bigacika mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal mubwongereza akaza no kuyibera umutoza w’ikipe y’abana yagizwe umutoza mu ikipe y’igihugu y’ububiligi.

Thierry Henry w’imyaka 39 y’amavuko akaba umufaransa, yamaze kugirwa umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’ububiligi aho agiye kungiriza umutoza mukuru Roberto Martenez.

Hernry, ni umukinnyi wamenyekanye cyane ndetse anakundwa na benshi ubwo yari agikina mu ikipe ya Arsenal mubwongereza. Uretse kuba yarakiniye Arsenal Henry yanakiniye ikipe ya Barcelona yo mu gihugu cya Esipanye.

Thierry Henry wagizwe umutoza wungirije w’ikipe y’ububiligi, ni umwe mu bakinnyi bakoze amateka mu ikipe ya Arsenal. Ni umukinnyi utazibagirana mu mitwe y’abakunzi n’abafana b’iyi kipe ndetse no mubuyobozi bwayo.

Henry, nyuma yo kurangiza imirimo yo gukina umupira w’amaguru, yagizwe umutoza w’ikipe y’abana ya Arsenal. nyuma yaje gukurwa kuri iyi mirimo kuko Umutoza w’ikipe nkuru Arsene Wenger yavugaga ko atafatanya kuba umusesenguzi kuri Televiziyo ya Sky Sports no gutoza.

Kurubuga rwe rwa Twitter, Henry yatangaje ko yishimiye kuba yagizwe umutoza wungirije muri iyi kipe y’ububiligi. Yashimiye umutoza mukuru Roberto Martinez ndetse ashimira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mububiligi ku cyizere bamugiriye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →