Kugabanya uburemere bw’ iby’abunzi bashinzwe si ukubambura agaciro basanganywe

Muri iki gihe abaturarwanda benshi bategerezanije amatsiko itegeko rishya rigenga abunzi nyuma yo kuvugururwa rikanatorwa n’inteko ishinga amategeko. Kuri ubu Minisiteri y’ ubutabera ivuga ko ritegerejwe gusohoka mu igazeti ya Leta kandi ko biri mu minsi ya vuba.

Ubwo umushinga wo kuvugurura iri tegeko wageraga mu nteko ishinga amategeko muri Kamena 2016 abadepite benshi barawishimiye bagaragaza ko byari bikwiye kuko hari ibibazo byaterwaga n’itegeko ubwaryo aho kubikemura.

Bimwe muri ibyo bibazo harimo ko itegeko risanzweho rigenga imiterere, ifasi n’imikorere bya Komite y’ abunzi ryo ku wa 16 Nyakanga 2015 ryahaga ububasha abunzi bwo kuba bakemura ibibazo nshinjabyaha mu gihe ikirego kitarengeje agaciro ka miliyoni eshanu.

Mu ngingo yaryo ya gatatu n’ iya kane itegeko ry’abunzi risanzweho ribaha ububasha bwo gusuzuma ibibazo byose mbonezamubano(dore ko bataburanisha kuko Atari abacamanza ) ndetse n’ ububasha bushingiye ku kiburanwa  mu bibazo nshinjabyaha. Gusa ibyo byose bigomba kuba bitarengeje agaciro ka miliyoni eshanu z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Minisitiri w’ ubutabera Johnston Busingye avuga ko ingingo nyamukuru yatumye guverinoma isaba ko iri tegeko ry’abunzi ryavugururwa ari ibibazo ryatezaga birebana n’ibibazo nshinjabyaha.

Agira ati:” iyi ngingo yatumaga hari aho abunzi tubasaba gutanga ubutabera kandi nyamara atari abacamanza“. Akomeza avuga ko kuvugurura iri tegeko bizatuma ibirebana n’ibibazo nshinjabyaha byose bijya mu gitabo cy’ amategeko ahana  bityo abunzi bagasigarana  ibibazo bituma bakora akazi kabo batorewe n’ abaturage ariko ko kunga.

Hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi havugwa ibibazo bishingiye ku bwigomeke ndetse bamwe bakavuga ko hatangiye kugaragara umuco wo kudahana bitewe nuko ibibazo byinshi bigaragara mu baturage abunzi badafite ububasha bwo kubifatira ibihano.

Ingingo ya cumi na kane (14) y’ itegeko rigenga abunzi mu gika cyayo cya kabiri  igira iti “Ku bibazo byinshinjabyaha, abunzi ntibemerewe gutanga ibihano biteganyijwe namategeko ahana. Iyo abunzi bumvikanishije uwakorewe icyaha nuwagikoze, ubwo bwumvikane buba bukuyeho ikurikirana ryicyaha cyakozwe”.

Uku kutagira ububasha bwo guhana ibyaha bimwe na bimwe bigaragara muri iri tegeko ry’ abunzi ninako ahanini usanga abaturage bibazaho bavuga ko hari ibyashyizwe mu itegeko ry’ abunzi bitagakwiye kujyamo.

Bagabanyirijwe umutwaro

Itegeko ririho rigena imikorere y’abunzi ryabahaga ububasha ndakuka bwo gukemura ibibazo nshinjabyaha bijyanye no gukubita no gukomeretsa, kwica itungo ry’umuturanyi, kwangiza no gusenya inyubako y’abandi, iterabwoba, ubujura, kwangiza umutungo wa mugenzi wawe; n’ ibindi byose byahabwaga abunzi ngo babikemure mu gihe cyose ibyangijwe bifite agaciro katarengeje miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamategeko w’ umwuga Me Nizeyimana Elia, avuga ko kuba ibi byaha byoroheje byagaragaraga mu itegeko ry’ abunzi byabongereraga umutwaro nyamara nta nicyo bafite bagomba kubikoraho.

Agira ati:“kenshi icyo bakoraga ni constatation gusa z’uko icyaha cyakozwe ubundi bakitabaza polisi kugirango ibikurikirane”. Elia avuga ko uretse no kuba abunzi batabashaga kumvikanisha abafitanye bene ibi bibazo ngo byanatwaraga igihe cyo kugira ngo inzego z’ ubugenzacyaha zibashe kubikurikirana.

Kubw’ uyu munyamategeko ngo abunzi bakuriweho biriya bibazo nshinjabyaha bizatuma babasha kuzuza neza inshingano bafite kuko bazaba basigaranye ibijyanye n’ ubushobozi bwabo. Yongeraho ko  kugenza ibyaha bisaba inzego z’ umutekano  kandi ko gukurikirana ibyaha nanone biba bisaba ubumenyi bwimbitse benshi mubunzi badafite.

Munyaneza Théogène / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →