Kamonyi: Bamwe mubari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze banengwa kudatanga amakuru

Kuba hari ibyaha bimwe bikorerwa mu midugudu ugasanga bamwe mu bayobozi bahaba babizi ariko bakaryumaho bituma gukumira no guca ibi byaha biba ingorabahizi.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’umurenge wa Runda n’abaturage bo mu kagari ka Gihara, abayobozi batandukanye barimo Polisi ikorera muri uyu murenge, DASSO n’abayobozi baje bahagarariye umurenge, banenze bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze bamenya amakuru ya bimwe mu byaha barangiza bakinumira.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 7 Nzeli 2016, ni inama isanzwe iba buri wa gatatu w’icyumweru aho ubuyobozi bumanuka kugicamunsi bukajya kuganira n’abaturage mu rwego rwo kumva ibibazo n’ibyifuzo byabo bagafatanya gushaka ibisubizo.

Umuyobozi wa Polisi muri uyu murenge wa Runda wari muri ibi biganiro, IP Uwimana Eugenie yibukije abaturage muri rusange ko gutanga amakuru biri mu nyungu za buri wese mu rwego rwo gufasha inzego zishinzwe umutekano n’izindi gukumira ibyaha bitaraba.

DASSO Hakizimana Sixbert aganira n'abaturage. yikije cyane kuby'irondo.
DASSO Hakizimana Sixbert aganira n’abaturage. yikije cyane kuby’irondo.

IP Uwimana, yagarutse ku kuba mu mudugudu hari inzego nyinshi zakagombye kuba zifasha mu gutanga amakuru ariko nyamara ugasanga bamwe birengagiza kugera naho ibyaha bimwe na bimwe bikorwa barebera birimo; Abanywa bakanacuruza ibiyobyabwenge, abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano, urumogi, urugomo, imikino y’urusimbi itemewe, ubujura bworoheje n’ibindi.

IP Uwimana, yasabye abagize izi nzego hamwe n’abaturage muri rusange kwikubita agashyi bagafatanyiriza hamwe, bagatanga amakuru neza kandi kugihe ndetse aho buri umwe ari akazirikana ko ari ijisho rya mugenzi hagamijwe gukumira icyaha kitaraba.

Hakizimana Sixbert, uhagarariye DASSO mu murenge wa Runda, yibukije cyane aba bayobozi ko umutekano atari uharirwa gusa inzego ziwufite mu nshingano zazo, ko ahubwo bisaba ubufatanye. Yanibukije kandi by’umwihariko abarara amarondo ko bagomba kumenya inshingano zabo apana kujya gusinzira kandi baje ku irondo.

Umukozi w'umurenge Munyankindi Celestin mu gukemura ibibazo by'abaturage.
Umukozi w’umurenge, Munyankindi Celestin mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Munyankindi Celestin, umukozi w’umurenge wa Runda waje gufatanya n’abaturage gukemura ibibazo no kumva ibyifuzo byabo, yabasabye kujya bagana inzego z’ubuyobozi hakiri kare kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo.

Bimwe mu bibazo abaturage bagaragarije ubuyobozi muri iyi nama ni ibishingiye kubwisungane mu kwivuza, ibibazo by’ubutaka n’ibindi bishingiye ku makimbirane ahanini akomoka ku mitungo. Uyu muyobozi, yibukije abaturage n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze ko gufatanyiriza hamwe, gutanga amakuru neza kandi ku gihe bifasha mu ikemurwa ry’ibibazo bitari bike.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →