Nyabihu: Abagore babiri bari mu maboko ya Polisi bazira ubucuruzi bw’urumogi

Mu mikwabu yakozwe na Polisi mu karere ka Nyabihu, abagore babiri bafatanywe Bule z’urumogi 7600, bategereje gukanirwa urubakwiye imbere y’amategeko.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatiye mu mikwabu itandukanye abagore babiri bafite bule z’urumogi zisaga 7600.

Abarufatanwe ni Uwamahoro Chantal; wafashwe ku ya 8 Nzeri na Akingeneye Sofia; wafashwe tariki 7 Nzeri 2016. Bombi bafatiwe mu kagari ka Kora, ho mu murenge wa Bigogwe, aho ubanza yafatanwe bule 6081, naho uheruka akaba yarafatanwe bule 1068.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:” Uwamahoro yafashwe abaza aho uwo yari arujyaniye atuye. Amaze gufatwa, yavuze ko yari arushyiriye umukiriya we utuye ku Mukamira, naho bule zafatanwe Akingeneye zasanzwe mu nzu ye”.

Yongeyeho ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, ndetse n’urwo rumogi bafatanwe akaba ari ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati:” Mu Ntara y’Iburengerazuba, urumogi n’ibindi biyobyabwenge nka Chief Waragi, Host Waragi, na Kitoko bikunze gufatirwa ku muhanda Mukamira – Ngororero – Muhanga na Rubavu – Musanze – Kigali”.

Yagize kandi ati:”Buri wese arasabwa kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza”.

Yongeyeho ko gufatwa kwabyo biterwa n’ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zirimo imikwabu yo gufata ababyishoramo n’ubukangurambaga bwo kubirwanya, aho abaturarwanda basobanurirwa ububi bwabyo; kandi bagasabwa kubyirinda.

Aba bombi nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →