Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyabakamyi, barashinja abayobozi babo kutabakemurira ibibazo baba babazaniye cyangwa se ngo babahe service baba baje kubasaba ahubwo bagahitamo kubita abasazi, bagamije kubacubya no kubaca intege ngo badakomeza kubaza ibyabazanye.
Musabyimana Philimene utuye mu kagari ka Nyarurama umurenge wa Cyabakamyi, avuga ko yari afite ikibazo cy’umwana urwaye kandi arembye, hanyuma yajya kumushakira ubwisungane mu kwivuza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari witwa Suzana aho kumukemurira ikibazo yahise amwita ko ari umusazi, uyu mugore ngo byaramubabaje cyane.
Yagize ati«yarantutse ngo ndi umusazi, birambabaza cyane, ku buryo nanjye nahise musubiza nti niba ubona ndi umusazi, nyohereza i ndera njye kwivurizayo, ariko we kunyita umusazi».
Niyigena Yvone nawe utuye muri uyu murenge, avuga ko yasiragijwe kenshi n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku murenge, yanga kumukemurira ikibazo cy’umwana afite urwaye akaba afite ikibazo cy’ubumuga, Yvone bitewe n’uko ari umukene, umurenge wari wamwemereye kumufasha kuvuza umwana we, ariko avuga ko kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2015, ahora asiragizwa bamubwira ngo nagende azagaruke ejo, bigahora gutyo gutyo. ubu ngo iyo atungutse ku murenge, uyu muyobozi amwita umusazi, inkorabusa n’ibindi byinshi, ngo kuko ahahora kandi aba azanywe n’ikibazo cye kimukomereye.
Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi, avuga ko iki kibazo cy’abakozi bamwe batuka ndetse bakanabwira nabi abaturage atari akizi, ariko ko agiye kugikurikirana, ndetse agasaba abaturage kujya baza bakamubwira ikibazo bafite ndetse haba hari n’ubahaye serivice mbi bakihutira kubivuga ntibabyihererane.
Umurenge wa Cyabakamyi ni umwe mu mirenge 9 igize akarere ka Nyanza, ni umurenge ugizwe n’utugari 5, ukaba utuwe n’abaturage 22000, abahatuye ahanini batunzwe n’ubuhinzi bw’ibigori, urutoki, imyumbati ndetse n’ibishyimbo, ni umurenge kandi ubonekamo amata menshi, gusa bikigoranye kubonera umusaruro wabo isoko bitewe no kutagira ibikorwa remezo nk’umuhanda ndetse n’amashanyarazi.
Uwambayinema Marie Jeanne