Imvura iguye kuri uyu mugoroba ivanze n’inkuba, mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura batatu barimo umwana na nyina bishwe n’inkuba.
Mu gihe hari hashize igihe kitari gito abantu bategereje imvura batayibona, aho iziye kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Nzeli 2016 igeze mu bice bitandukanye by’igihugu ariko kubatuye mu karere ka Karongi umurenge wa Bwishyura inkuba zitwaye ubuzima bw’abantu batatu.
Abishwe n’inkuba ni Mukeshimana Josephine ufite imyaka 55 y’amavuko hamwe n’umwana we w’umukobwa witwa Mukarugena Violette w’imyaka 15 y’amavuko. Uyu mubyeyi n’umwana we, inkuba ngo ibakubise barimo bareka amazi y’imvura yari iguye.
Nyuma y’uyu mubyeyi n’umwana we, inkuba ikubise kandi umwana w’imyaka ine witwa Byukusenge Paul wo murugo ruturanye n’urw’uyu mubyeyi n’umwana we bahitanywe n’inkuba.
Mutuyimana Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa bwishyura, yemereye umuseke.com dukesha iyi nkuru ko urupfu rw’aba bantu batatu rwabaye aho bakubiswe n’inkuba.
Mutuyimana, yatangaje ko ubwo ibi byabaga bahise bajya gutabara aba bagize ibyago ndetse no kureba niba iyi mvura yagwaga ari nyinshi haba nta bindi yaba yangije. Usibye abishwe n’inkuba, hari amakuru avuga ko umugabo umwe wo mu kagari ka Nyarusazi yakubiswe n’inkuba ikamutwika urutugu kubw’amahirwe ikamusiga agihumeka.
Intyoza.com