Ubufatanye ni inking ya mwamba y’umutekano urambye – IGP Gasana

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana yavuze ko ubufatanye mu gukumira ibyaha ari inkingi ya mwamba y’ituze n’umutekano birambye.

Ibi umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda yabivuze kuri uyu wa 18 Nzeri 2016 ubwo yasozaga  umwiherero w’iminsi itatu waberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda  ku Kacyiru w’abahuzabikorwa ku rwego rw’uturere b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano n’abofisiye ba Polisi bashinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu turere.

Mu butumwa bwe, IGP Gasana yabwiye urwo rubyiruko ko “Igihugu  kivuye kure kubera ibihe kivuyemo by’icuraburindi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  yatewe n’imiyoborere  mibi yaranzwe no gukangurira abenegihugu urwango n’amacakubiri, maze arusaba kwiha no kwiyemeza kugera ku ntego y’ubufatanye mu kuzana impinduka zirambye mu  iterambere n’umutekano.

Uwo mwiherero wari ugamije kunoza imikoranire no kwagura ibikorwa by’ubufatanye hagati y’uru rubyiruko na Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira no gusigasira umutekano, wibanze ku ngingo zirimo imiyoborere, serivisi nziza, kurengera ibidukikije no kurwanya ibyaha nka ruswa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa  n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yakanguriye uru rubyiruko kuba ijwi n’umusemburo w’impinduka nziza agira ati:”Ushobora gukora ikosa mu kazi, ariko ntukwiriye gukora iry’imyumvire”.

Yabasabye kuba abenegihugu beza, bakunda igihugu cyabo, bareba kure mu ngamba n’ibyemezo bafata, bajyana n’igihe, kandi barangwa no kwihangana ndetse n’umuhati mu byo bakora.

Umwiherero w'urubyiruko rw'abahuzabikorwa mu kubumbatira umutekano n'aba Ofisiye ba Polisi.
Umwiherero w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano n’aba Ofisiye ba Polisi.

IGP Gasana yakomeje ababwira ati:”Ibyo igihugu kimaze kugeraho ntibyapfuye kwizana, byaraharaniwe; murasabwa kugira uruhare mu kubisigasira no gufatanya muri gahunda z’iterambere rirambye”.

Kuva ryashyirwaho mu 2013, iri huriro ry’urubyiruko rigira uruhare rukomeye mu kubumbatira umutekano binyuze mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha. Kugeza ubu, rigizwe n’abanyamuryango bagera ku 50,000 barimo abiga muri Kaminuza, Amashuri makuru n’ayisumbuye ndetse n’ababirangije .

Mu ijambo rye, ushinzwe ubutegetsi n’imiyoborere myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Fred Mufuruki yasabye uru rubyiruko kuba amaso, amatwi n’ijwi ry’imiyoborere  myiza; bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda  za Leta.

Mu isozwa ry’uyu mwiherero wabaye kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Nzeri 2016, uru rubyiruko rwiyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya akarengane, ibiyobyabwenge, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni.

Rwiyemeje kandi gufatanya mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano, gushyiraho gahunda  ihamye y’imikorere no kunoza imikoranire yabo n’izindi nzego.

Mu bindi rwiyemeje, harimo kongera umubare w’abanyamuryango ku buryo mu mpera z’uyu mwaka bagera kuri miliyoni imwe.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →