Ikigo gicukura amabuye y’agaciro cyafungiwe imiryango

Ubugenzuzi buherutse gukorerwa mu Karere ka Rutsiro bwatumye ikigo gicukura amabuye y’agaciro cya Twabugezi gihagarika imirimo yacyo kubera kubangamira ibidukikije, kwangiza imigezi ndetse no kuba kidafite ibikoresho bihagije mu gucukura aya mabuye.

Iri hagarikwa ryabaye taliki ya 22 Nzeli2016 rikozwe n’itsinda ryihariye rya Gishwati-Mukura rigizwe n’ishami rya polisi y’igihugu rishinzwe kurengera ibidukikije(EPU), ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere(RNRA), ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije(REMA), ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro(RMA), ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB).

Ibi byashinzwe kugenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no guhangana n’ingaruka mbi ziterwa n’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Iri genzura ryabaye mu misi itatu rikorwa mu bigo umunani bicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Rutsiro.

Avuga kubirebana n’iri genzura, umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe kurengera ibidukikije Superintendent Modeste Mbabazi yatangaje ko hari impamvu nyinshi zatumye bahagarika ikigo cya Twabugezi.

SP Mbabazi yagize ati” twasanze ko ubucukuzi bw’amabuye ya gaciro muri iki kigo bwangiza umugezi ndetse n’impombo ziyungurura aya mabuye ntabwo zifite ubuziranenge, izi nizo mpamvu ahanini zatumye hafatwa iki cyemezo cyo guhagarika iki kigo cya Twabugezi”.

Yongeyeho ko kandi iki kigo cyigomba gukora iyo bwabaga mu kurengera uyu mugezi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo bukorwe mu buryo butunganye butabangamira uyu mugezi.

Iki kigo cyahagaritswe cyari mu maboko y’ikigo cy’Abanyamerika gicukura amabuye y’agaciro NRD Limited ubu cyahagaritse imirimo yacyo mu Rwanda.

Raporo yakozwe n’iri tsinda igaragaza ko imigezi yose yari ikikije icyahoze ari NRD Limited yabangamiwe cyane n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahanini kubera abantu batazwi bakora ubu bucukuzi.

Iri tsinda ryasabye ubuyobozi kurinda kariya gace ndetse no gukomeza kubungabunga ubucukuzi bw’amabuye bwakorwaga n’ikigo cya NRD Limited mu gihe hataraboneka abandi bahakorera.

SP Modetse yagize ati:”Turasaba ibigo bicukura amabuye y’agaciro kubahiriza amategeko ndetse no gukoresha abakozi babigize umwuga”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →