Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bibukijwe kuzirikana inyungu z’u Rwanda k’umutima

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abapolisi 58, barimo ba ofisiye n’abandi bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ariko bafite inshingano zo kuyobora abandi, ko bagomba gukora bazirikana iteka inyungu z’igihugu ku mitima yabo.

Ibi yabitanzemo impanuro ku italiki 26 Nzeli2016, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri kuri aba bapolisi, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Abapolisi bitabiriye aya mahugurwa ni abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) nk’umutwe uzitwa RWAFPU1-II no mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika bwitwa MINUSCA nk’umutwe uzitwa RWAFPU1-III.

IGP Gasana mu ijambo rye yagize ati:”Muri buri butumwa bw’amahoro, ubuhuzabikorwa nteganyamikorere ni ngombwa, mugomba gusobanukirwa neza n’inshingano z’ubutumwa nk’abayobozi, mugahora mushyira imbaraga mu gukorera hamwe; igikomeye ariko mugahora muzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima”.

Yabahaye izi mpanuro mu gihe bitegura kujya mu butumwa, aho bagomba kwerekana ko bahawe ubumenyi buhagije kandi bacengewe na politiki mpuzamahanga y’u Rwanda yibanda cyane ku butwererane mpuzamahanga , kumenya icyo ubutumwa bwa Polisi buvuga n’aho bugarukira ndetse no gushyira imbere indangagaciro z’ubunyarwanda mu gihe cyose cy’ ubutumwa.

Aba bapolisi basabwe kandi guha agaciro ubufatanye bwabo nk’abapolisi b’u Rwanda, n’abapolisi b’ibindi bihugu kandi baba ba ambasaderi b’u Rwanda mu butumwa bwa Loni banihatira kuvoma ubumenyi badasanganywe  ku bandi bapolisi bazakorana.

IGP Gasana yagize ati:”Mbere yo kujya mu butumwa, muzafate umwanya wo gutekereza abo muri bo, uwo muhagarariye, mubanze musobanukirwe ibijyanye no kurinda abo muzaba muyoboye birimo umutekano wabo, imibereho myiza yabo, kubabonera ibyo babakeneyeho, disiplini, kwigenzura n’ubunyamwuga”.

Bagiriwe inama yo kumenya neza ibigize ubutumwa bagiyemo, itumanaho, gutanga amabwiriza no gutanga amakuru kimwe no kuyobora iminsi mikuru byose mu buryo mpuzamahanga.

Mu minsi ibiri aya mahugurwa azamara, bamwe mu bapolisi bakuru bazatanga ibiganiro bizafasha abayitabiriye kuzatunganya neza ubutumwa bitegura kujyamo.

Mu byo baziga harimo ibigize Loni, imiterere n’inzego zayo, kumenya kuyobora abantu mu bihe bigoye, kuyobora neza abapolisi, kurinda abo uyoboye, ubucakara bushingiye ku gitsina mu duce turangwamo amakimbirane n’ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com 

Umwanditsi

Learn More →