Kamonyi: Abaturage barashinja inzego zibanze ruswa no kutabakemurira ibibazo

Mu merenge wa Kayenzi, mu nama y’abaturage, bamwe muribo bahisemo gushyira akababaro kabo mu nyandiko bandikiye umuyobozi w’akarere bamuregera ibya ruswa n’akarengane bagirirwa n’ababayobora.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Kamonyi n’abamuherekeje basuraga abaturage b’umurenge wa Kayenzi kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Nzeli 2016 muri gahunda yashyizweho yo kubegera iba buri wa gatatu w’icyumweru, abaturage bashinje bamwe mubayobozi babo kumungwa na Ruswa no kutabakemurira ibibazo.

Ubwo inama, y’aba baturage n’ubuyobozi yabaga kwisoko rya Kayenzi, abaturage mu kubona ko ibibazo bishobora kuba byinshi cyangwa se bagakumirwa kugera imbere y’umuyobozi w’akarere, baje bitwaje amabaruwa bamwandikiye akicara mu gihe bari bamaze kumwakira bahita bamusanga bamushyikiriza amabaruwa arimo ibirengo.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w'akarere ka Kamonyi asoma ibaruwa zikubiyemo ibirego yandikiwe n'abaturage.
Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi asoma ibaruwa zikubiyemo ibirego yandikiwe n’abaturage.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yatunguwe no kubona bamwe mu baturage bahitamo kumugezaho ibibazo mu nyandiko mu gihe yari yizeye ko abaturage bagiye guhabwa umwanya bagatanga ibibazo, ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo byabo nkuko byari bimenyerewe.

Ubwo umuyobozi w’akarere Udahemuka yabwiraga abaturage muri rusange ko atunguwe no kubona ibibazo mu gihe yari yizeye ko ntabyo ndetse yizeye ko abaturage babanye neza n’inzego zibayobora, bamusubije ko ahubwo bashize.

Uwabimburiye abandi mu kuvugwa n’abaturage ayobora, ni umuyobozi w’umurenge wa Kayenzi washyizwe mu majwi na bamwe mu baturage mu kutabakemurira ibibazo. Aba barimo uwitwa Ntanama Laburenti wavuze ko Gitifu w’umurenge yamuhaye gahunda inshuro 13 ariko nta nimwe yubahirijwe. Nyuma y’isesengura ry’ikibazo byaje kugaragara ko irangizwa ry’urubanza ari nacyo kibazo uyu muturage yari afite ryakozwe kera nubwo we atishimiye uko byakemuwe.

Undi muyobozi warezwe n’abaturage ndetse akaza kunegwa cyane n’ubuyobozi nubwo bwahavuye nta cyemezo gifatika bufashe buvuga ko buzagaruka, ni umukuru w’umudugudu witwa Uwingabire ignace nubwo n’ubuyobozi bw’umurenge bwongeye gushyirwa mu majwi.

Umwe mubayobozi mu kigo cy'Igihugu cy'imiyoborere RGB yari yitabiriye iyi bama mu rwego rw'ukwezi kwahariwe imiyoborere.
Umwe mubayobozi mu kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere RGB, yari yitabiriye iyi nama mu rwego rw’ukwezi kwahariwe imiyoborere.

Uwingabire ignace, umukuru w’umudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Cubi, yagarutsweho cyane anatwara umwanya munini mu nama. Ashinjwa kwaka amafaranga 30000 ubwo ngo yayasabaga avuga ko ari ayo guhemba abantu bazimije ishyamba ryari ryahiye. Uyu kandi yanarezwe n’undi muturage wamushinjaga kuba yaramwatse ruswa y’amafaranga 10000 by’u Rwanda.

Umwe mubaturage yerekanaga iimpapuro z'ibibazo ashinja ubuyobozi kuba butaramukemuriye.
Umwe mubaturage yerekanaga impapuro z’ibibazo ashinja ubuyobozi kuba butaramufashije gukemura.

Uyu Uwingabire, mu makuru agitohozwa n’intyoza.com ikesha bamwe mubaturage bitabiriye inama batashatse kwivuga amazina, ngo ntabwo abaturage bishimira ubuyobozi bwe. Ngo abayoboza igitungu ndetse akabakubita dore ko ngo hari n’uwo aherutse gukubita nyamara byagera mu rukiko agashaka abemera icyaha mu mwanya we abijeje amafaranga.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yatangarije intyoza.com ko bwambereye yatunguwe n’uko abaturage bamuregeye bamwandikiye mu gihe yari yamanutse abasanze aziko baza kumugezaho ibibazo, ibyifuzo n’inama nkuko bisanzwe bikorwa mu nama zibahuza.

Udahemuka yagize ati:” Habayemo nk’icyo nakwita agashya kuko abaturage banyandikiye, bazanye inyandiko barabanza barazimpereza, ndazisoma, bigaragara ko abaturage batangiye no kujijuka kandi ibibazo byabo twabisomye turanabikemura”.

Umuyobozi w'umudugudu warezwe n'abaturage arimo yereka Meya ubutumwa bw'amafaranga 30000 yakiriye.
Uwingabire, Umuyobozi w’umudugudu warezwe n’abaturage, aha yarimo yereka Meya ubutumwa bw’amafaranga 30000 yakiriye.

Udahemuka, wishimiwe n’abaturage uburyo yabafashije gukemura ibibazo nubwo umwanya wabaye muto bose ntibasubizwe, avuga ko imwe mu mpamvu abona yaba yateye abaturage kumwandikira ishingiye ku kuba wenda batekerezaga ko ubuyobozi butari butume bajya ku murongo cyangwa se umurongo uri bube munini bityo  baratanguranwa batanga ibibazo mu nyandiko. Abaturage bijejwe n’umuyobozi w’akarere ko kubera uburemere bw’ibibazo yabonye kuwagatatu utaha azahagaruka.

Uwingabire, umuyobozi w’umudugudu wavuzweho ruswa ndetse ikemezwa n’ubuyobozi bwari buhari nubwo we atariko abyemera, umuyobozi w’akarere nyuma yo gusezeranya abaturage kugaruka ubutaha kubera ko ikibazo yasanze gikururamo abandi bayobozi yasabye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi gukora Raporo y’iki kibazo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →