• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Minisitiri w’ubuzima wari umaze igihe ategerejwe yashyizweho, ba Guverineri 3 baricazwa

Umwanditsi
October 4, 2016

Mu mpinduka zitunguranye umukuru w’igihugu Paul Kagame yakoze, Minisiteri y’ubuzima itagiraga umuyobozi yamubonye naho ba Guverineri batatu barasimburwa.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 4 Ukwakira 2016, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma zanaje zitunguranye aho zisize uwari minisitiri w’uburinganire n’iterambere Dr Diane Gashumba agizwe Minisitiri w’Ubuzima naho batatu muri ba Guverineri bakicazwa.

Dr Diane Gashumba wahawe kuyobora Minisiteri y'Ubuzima.
Dr Diane Gashumba wahawe kuyobora Minisiteri y’Ubuzima.

Dr Diane Gashumba, wahawe kuyobora Minisiteri y’ubuzima, asimbuye Dr Binagwaho Agnes wari uherutse gukurwa kuri uyu mwanya mu mezi hafi atatu ashize Minisiteri ikaba yari imaze iminsi itagira Minisitiri uyiyobora.

Muri izi mpinduka kandi, abaguverineri batatu muri bane bakuwe mu mirimo barasimbuzwa. Mu basimbujwe barimo, Guverineri w’intara y’uburasirazuba, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru hamwe na Guverineri w’Intara y’iburengerazuba.

Guverineri Bosenibamwe aime, yakuwe ku mwanya wo kuyobora intara y’amajyaruguru asimbuzwa Musabyimana Claude, Guverineri Uwamariya Odette yakuwe ku kuyobora intara y’uburasirazuba asimbuzwa Kazayire Judith wari umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage naho Guverineri Mukandasira Cartas w’intara y’uburengerazuba arayamburwa ihabwa Mureshyankwano Marie Rose.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga